Umutwe wa M23 watangaje ko wumvise imiborogo y’abanye-Congo bamaze iminsi bicwa n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; ibyaciye amarenga y’uko waba ugiye kubatabara.
Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nzeri, yongeye gutabaza Umuryango Mpuzamahanga kuri buriya bwicanyi bukomeje gukorerwa “abasivile b’inzirakarengane”.
Ni ubwicanyi bukomeje gukorwa n’abarimo FARDC, FDLR, Wazalendo, Ingabo z’u Burundi ndetse n’abacanshuro bitabajwe na Leta ya Congo.
Kanyuka yavuze ko “ku mirongo yose y’urugamba aharimo no mu duce dutuwe cyane twa Kibati na Kasopo muri Walikale, cyo kimwe no muri Bibwe, Hembe na Ruhinzi muri Masisi, izo ngabo ziri gukora ubukangurambaga bwo kurimbura n’iterabwoba.”
Ibitero byo muri turiya duce biri gutegurirwa mu mujyi wa Uvira.
AFC/M23 by’umwihariko yamaganye yivuye inyuma imvugo z’urwango zikomeje kujyana na biriya bitero, ibikorwa by’ubunyamaswa, kurya abantu ndetse n’ubwicanyi bwisubiramo abaturage bo muri Uvira, Beni na Ituri bakomeje guhura na byo.
Mu gisa no guca amarenga y’uko uriya mutwe ugiye gutabara bariya baturage, wababwiye ko “AFC/M23 yumvise imiborogo y’imibabaro y’abaturage bacu kandi igashimangira ko aya makuba adashobora gukomeza kwirengagizwa. Alliance [Fleuve Congo] irashimangira umuhate wayo utajegajega mu kurwanirira no kurinda abaturage b’abasivile.”