Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, Vital Kamerhe yitabaje Perezida Félix Antoine Tshisekedi ngo aburizemo umugambi wo kumweguza, undi amutaba mu nama.
Kamerhe yitabaje Tshisekedi, nyuma y’uko abagize Inteko Ishinga Amategeko ya RDC bakomeje gukusanya imikono isaba ko yeguzwa.
Amakuru avuga ko abadepite 262 ari bo bamaze gusinya kuri ‘perition’ isaba ko yeguzwa, nyuma yo kumushinja amakosa arimo imicungire mibi, guhagarika inzego, kunanirwa gukorera mu mucyo, ibirarane by’imishahara no kunanirwa kwita ku badepite.
Jeune Afrique ivuga ko ku wa 14 Nzeri Kamerhe yahuye na Tshisekedi amusaba ubufasha bwo kuburizamo umugambi wo kumweguza, undi birangira amutabye mu nama.
Amakuru avuga ko Tshisekedi nyuma yo guhurira na Kamerhe mu biro bye, yahamagaye kuri Telefoni mubyara we, Tony Kanku Nshinku usanzwe ayoboye umutwe wa Politiki mu Ihuriro Union Sacrée amusaba kuburizamo petition isaba ko Kamerhe yeguzwa.
Nyuma Tshisekedi ngo yaje kwisubira ku mabwiriza yari yatanze, asaba ko gahunda yo kweguza Kamerhe yakomeza.
Abadepite bo muri RDC bavuganye na Jeune Afrique bavuze ko Tony Nkanku ubwe na Minisitiri Guy Loando ushinzwe Ububanyi n’Inteko Ishinga Amategeko babahamagaye babasaba kwihutisha gusinya imikono isaba ko Kamerhe agenda.
Vital Kamerhe w’imyaka 66, ni Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC kuva muri Gicurasi 2024.
Mbere y’aho yari yarakoze inshingano zitandukanye ku butegetsi bwa Tshisekedi, zirimo kuba Minisitiri w’Ubukungu no kuba Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa RDC.