Minisitiri w’Ubanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yashyize yemera ko gufatira ibihano umutwe witwaje intwaro wa M23 n’abofisiye mu ngabo z’u Rwanda bidashobora gukemura burundu amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

 

 

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2025, Guverinoma y’u Bubiligi yayoboye ubukangurambaga bwari bugamije gusaba ibihugu byo mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’ibindi bikize gufatira u Rwanda ibihano, irushinja gufasha M23.

 

Minisitiri Prévot yagaragazaga ko ibihano byashyira igitutu ku Rwanda, “rugakura ingabo” mu burasirazuba bwa RDC. Mu myumvire ye, yabonaga ko amakimbirane amaze imyaka myinshi mu Banye-Congo yahita arangira burundu.

 

 

 

Iyi myitwarire yatumye muri Werurwe 2025, u Rwanda rucana umubano n’u Bubiligi, rugaragaza ko nyuma y’aho iki gihugu cy’i Burayi kigize uruhare mu bikorwa byabyaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ubu kigifite inyota yo kurusenya cyifashishije ibirego bidafite ishingiro.

 

 

 

Mu kiganiro na Jeune Afrique, Minisitiri Prévot yagaragaje ko igisubizo rukumbi ku makimbirane ari ibiganiro. Ibi ni byo u Rwanda yashimangiye kenshi, ubwo rwashishikarizaga Leta ya RDC kuganira na M23, aho gukomeza kurwegekaho imitwaro yayo.

 

 

Minisitiri Prévot yabajijwe impamvu Guverinoma ye itacyumva ko ibihano byakemura ikibazo, asubiza ko ibihano bishyira igitutu ku babifatirwa ariko ko atari umuti w’igitangaza ushobora guhagarika amakimbirane nk’ayo muri RDC.

 

Yagize ati “Ariko ntabwo ari umuti w’igitangaza wakemura amakimbirane. Ikigaragara ko ari ingenzi kuri twebwe ni ugushobora gukemura ibibazo byihutirwa bikeneye ubutabazi, tuzirikana ko gukemura amakimbirane biri mu biganza bya Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

 

 

Uyu muyobozi yavuze ko igihugu cye kitazavangira gahunda y’amahoro iyobowe na Amerika na Qatar ariko ko mu gihe intambara yasubukurwa muri RDC, indi mijyi igafatwa nyuma ya Goma na Bukavu, kizongera gusaba ko hafatwa ibihano.