Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko itemera kuba umutwe wa AFC/M23 uheruka kunguka abasirikare bashya barenga 7,000;  ivuga ko igomba kubahabwa bitaba ibyo ngo izageza iki kibazo kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar.

 

 

Ku Cyumweru gishize ni bwo M23 yatangaje ko yungutse abasirikare kabuhariwe barenga 7,000; nyuma y’amezi atandatu bari bamaze batorezwa mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo.

 

 

Aba basirikare biganjemo abahoze mu ngabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bemeye kwishyikiriza uriya mutwe ubwo wafataga imijyi ya Goma na Bukavu.

 

 

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yaraye atangaje ko AFC/M23 nka rumwe mu ruhande rurebwa n’ibiganiro bigamije amahoro, itakabaye ijya mu byo gutoza ingabo.

 

Minisitiri Patrick Muyaya yavuze kandi ko abo M23 yerekanye nk’abasirikare bashya bayo ari “abasirikare n’abapolisi bafatiwe i Goma na Bukavu bari mu mfungwa z’intambara zigomba guhererekanwa biciye mu rwego rwashyizweho n’ibiganiro bya Doha”.

 

Ati: “Umunye-Congo ukunda ubutaka bw’igihugu cye ntabwo ashobora kwiyunga ku bantu bafite intego yo kwica no gutera ubwoba gusa. Tuvugana umunsi ku wundi n’abaturage bacu bari mu bice byafashwe, iki ni cyo cyoba bahura na cyo umunsi ku wundi.”

 

 

Kinshasa yise abasirikare bashya M23 iheruka kunguka imfungwa zayo z’intambara; mu gihe bo baheruka kwemerera Gen. Sultani Makenga ukuriye igisirikare cy’uriya mutwe gutanga umusanzu wo gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi Makenga ashinja gusenya RDC.