Ishuri rya Litein Boys’ High School ryo mu karere ka Kericho, muri Kenya, ryafunzwe by’agateganyo nyuma y’imyigaragambyo y’abanyeshuri yabaye ku cyumweru nijoro.

 

Iyo myigaragambyo yaje kugera aho abanyeshuri batwika ibyumba by’amacumbi n’amashuri, ibintu bifite agaciro ka miliyoni nyinshi z’amashilingi birangirika.

 

Amakuru dukesha TUKO.co.ke avuga ko ibi byatangiriye ku kibazo cyoroheje: ubuyobozi bw’ishuri bwangiye abanyeshuri kureba umukino wa Shampiyona y’u Bwongereza (English Premier League) wahuzaga Arsenal na Manchester City. Uyu mukino wari utegerejwe cyane warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1–1.

 

 

Nyuma yo kwangirwa, abanyeshuri batangiye kugaragaza akababaro, ibintu byahindutse imvururu zikomeye. Abigaragambya batwitse ibyumba, basenya ibikoresho, ndetse babanza gucomokora amashanyarazi yose kugira ngo inzego z’umutekano zibure uko zibigenza.

 

 

Iki si cyo gihe cya mbere Litein Boys ijya mu bibazo nk’ibi. Mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, naho habaye imyigaragambyo ubwo abanyeshuri bavugaga ko ibiryo bahawe byari bitateguwe neza.

 

 

Senateri wa Kericho, Aaron Cheruiyot yamaganye ibi bikorwa, avuga ko bitumvikana kandi birangiza bimwe kuko abanyeshuri bari hafi gukora ibizamini bya leta.

Yagize ati: “Birababaje cyane kubona ishuri rifatwa nk’indashyikirwa mu myigire ryononekaye ku buryo nk’ubu. Ibi bishobora guhungabanya cyane imyiteguro y’abanyeshuri bari mu myaka isoza.”