Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC), uri kwishyuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo za miliyoni z’amadorali yemereye ingabo zawo zari zaroherejwe kurwana intambara kiriya gihugu kirwanamo n’umutwe wa M23.

 

Mu Ukuboza 2023 ni bwo SADC wohereje muri RDC ingabo zayo, kugira ngo zifashe FARDC za kiriya gihugu zari zisumbirijwe na M23.

 

Kinshasa yitabaje ingabo za SADC nyuma y’uko yari imaze kwirukana iz’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) Perezida Félix Antoine Tshisekedi yahoye kuba zaranze kujya mu mirwano na M23 nk’uko we yabyifuzaga.

 

Muri Mata uyu mwaka ni bwo SADC yatangiye gucyura ingabo zo mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania zarwanaga ku ruhande rwa Leta ya RDC, nyuma yo gutsindirwa mu mirwano yasize muri Mutarama uyu mwaka M23 yigaruriye Umujyi wa Goma.

 

Izi ngabo icyakora zatashye Leta ya RDC itazihaye amafaranga yari yaremeye kuzatanga mu butumwa bwazo bwari bwariswe SAMIDRC.

 

 

Ikibazo cy’aya mafaranga cyaganiriweho mu nama ya 45 y’abakuru b’ibihugu bya SADC yabereye i Antananarivo muri Madagascar mu kwezi gushize.

 

Africa Intelligence ivuga ko muri iyo nama abakuru b’ibihugu banenze RDC kuba itaratanze amafaranga yose abarirwa muri miliyoni 200 yari yaremeye kugenera ubutumwa bwa SAMIDRC.

 

Iki gitangazamakuru kandi kivuga ko kubera ikibazo cy’ariya mafaranga, Perezida Félix Tshisekedi yanze kwitabira iriya nama yabaye ku wa 17 Kanama, nyuma yo kubona ko ashobora kuyimwamo ijambo.

 

Amakuru avuga ko muri miliyoni $ 200 Kinshasa yari yaremereye Ingabo za SADC yashoboye gutangamo $ miliyoni 48 yonyine.

 

 

Kuri ubu amakuru ava muri Afurika y’Epfo avuga ko abasirikare b’iki gihugu bakomeje gushyira igitutu ku gisirikare cyacyo basaba kwishyurwa amafaranga bemerewe ubwo bari mu butumwa muri RDC; bitaba ibyo bakigaragambya cyangwa bakajya mu nkiko.