Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23, Corneille Nangaa, yongeye gushimangira ko ririya huriro ridafashwa n’u Rwanda ndetse ko nta bufasha bwarwo rikeneye.
Nangaa yabitangarije mu kiganiro aheruka kugirana n’umunyamakuru Larry Madowo wa Televiziyo ya CNN.
Uyu munyapolitiki yongeye gushimangira ko intego ya AFC/M23 ari ukujya i Kinshasa ikirukana ku butegetsi Perezida Félix Antoine Tshisekedi, ndetse ko uriya mutwe uzabigeraho ubifashijwemo n’abanye-Congo.
Yagize ati: “Intego yacu ni ukujya i Kinshasa, tuzajyanayo n’abaturage bacu b’abanye-Congo. Turi abanye-Congo, twifitiye abasirikare bacu, nta bufasha na buke duhabwa n’u Rwanda, nta n’ubwo dukeneye.”
Nangaa yunzemo ati: “Dukeneye kubohora igihugu cyacu. Dukeneye kuvanaho ubu butegetsi bwamunzwe na ruswa hanyuma tukubaka igihugu.”
Raporo zishinja M23 kwica abaturage ni impimbano!
Nangaa yanabajijwe kuri raporo zitandukanye zirimo izakozwe n’imiryango irimo uw’abibumbye na Human Rights Watch zishinja M23 kwica abasivile ndetse no gukora ibyaha by’intambara, avuga ko abakora ziriya raporo ari ababeshyi.
Ati: “Abo ni ababeshyi, bakora raporo z’ibinyoma. Nta kuri kuzirimo. Sinemeranya na Loni na HRW. Nteye utwatsi izo raporo zose kubera ko ari icengezamatwara rw’ubutegetsi bwa Kinshasa kandi ibyo barabyishyurirwa.”
Nangaa yatangaje ko nta bufasha bw’u Rwanda ihuriro akuriye rikeneye, mu gihe u Rwanda na rwo rwakunze kugaragaza ko nta bufasha ubwo ari bwo bwose ruha AFC/M23; n’ubwo rushinjwa kuyifasha n’abarimo Umuryango w’Abibumbye.
U Rwanda kandi ruvuga ko rumaze igihe rwarashyizeho ingamba z’ubwirinzi mu rwego rwo kwirinda ko ingabo za Leta ya RDC zirwana na M23 na FDLR bakwambuka bakaruhungabanyiriza umutekano.