Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahuye rwihishwa na Erik Prince, Umunyamerika washinze umutwe w’abacanshuro wa Blackwater.
Aba bombi bahuriye i New York muri Leta Zunze Ubumwe, aho Tshisekedi yitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Erik Prince asanzwe afitanye na RDC amasezerano yo kuyifasha gukusanya imisoro ituruka mu mabuye y’agaciro ndetse no kurinda ibirombe by’amabuye y’agaciro, gusa amakuru avuga ko yanohereje muri RDC abacanshuro b’abanya-Colombia mu rwego rwo gufasha iki gihugu mu ntambara gihanganyemo n’umutwe wa M23.
Ikinyamakuru Africa Intelligence kivuga ko ubwo yahuraga mu ibanga na Tshisekedi, intego y’umuhuro wabo yari iyo kuganira no gusuzuma ibigomba gukurikira amasezerano basinyanye mu Ukuboza 2024.
Iki gitangazamakuru kivuga ko uriya mugabo usanzwe atunze za miliyari z’amadorali ya Amerika, yifuza kwegukana isoko ryo gusana indege z’intambara z’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Ni isoko ryari risanzwe rifitwe na Sosiyete ya Agemira-RDC yo muri Bulgaria yari yaranafashije Kinshasa kuzana abacanshuro b’abanya-Romania batsindiwe i Goma na M23 muri Mutarama uyu mwaka. Iyi sosiyete kandi ni yo icungira umutekano zimwe mu ndege za FARDC ndetse ikanazibungabunga.
Amakuru agaragara muri Raporo y’Impuguke za Loni kuri RDC avuga ko Agemira iteganya kurangiza imikoranire ifitanye na Leta y’i Kinshasa bitarenze uku kwezi kwa Nzeri, gusa bivugwa ko hari bamwe mu bacanshuro bayo babarirwa mu 120 bakiri muri RDC mu rwego rwo gusana indege z’intambara za FARDC na drones zayo.
Kuri ubu Sosiyete ya Frontier Services Group (FSG) ya Erik Prince isanga ari umwanya wayo wo gusimbura Agemira, kugira ngo abe ari yo izajya isana ibikoresho bya gisirikare by’ingabo za Congo Kinshasa ndetse no guha imyitozo Brigade ivanze y’ingabo za kiriya gihugu.
Amakuru kandi avuga ko FSG inashaka gutanga serivisi z’ubwubatsi rusange n’iz’igisirikare muri RDC mu rwego rwo gushyigikira intambara iki gihugu gihanganyemo na M23.