Muri 2023 ubwo Perezida Évariste Ndayishimiye yoherezaga ingabo z’u Burundi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Guverinoma ye yavuze ko ari igikorwa kigamije kuzimya “urugo rw’umubanyi” rurimo gushya.
Izi ngabo zifatanya na FARDC (ingabo za Congo) ndetse n’indi mitwe irimo FDLR mu ntambara bahanganyemo n’umutwe wa AFC/M23 kuri ubu ugenzura ibice birimo imijyi ya Goma na Bukavu.
Icyakora uko iminsi igenda yicuma ni ko iyi ntambara igenda ifata indi ntera, dore ko isa n’iyasohotse ku butaka bwa RDC ikinjira ku bw’u Burundi bwemeye ko ikibuga cy’indege cya Bujumbura gikoreshwa nk’ibirindiro byo kurasa mu duce M23 igenzura hakoreshejwe za drones z’intambara.
Ibi abenshi babiheraho bemeza ko u Burundi bushobora kuba buri kwikururira intambara ishobora kubugiraho ingaruka mbi, haba mu bukungu, umutekano no mu mibanire n’amahanga.
Ibihishe inyuma y’uru rugamba
U Burundi ubwo bwoherezaga ingabo muri RDC, amakuru yavugaga ko izo bwoherejeyo zibarirwa muri bataillon 19, n’ubwo zimwe muri zo bwamaze kuzicyura.
Mbere na mbere kohereza ingabo zingana kuriya hanze y’igihugu ni ibintu bitigeze bibaho mu mateka ya vuba y’u Burundi, kuko bataillon 19 ari igice kinini cy’ingabo z’igihugu; ibituma abantu bibaza niba koko igihugu gifite ubushobozi bwo gukomeza iyo ntambara igihe kirekire.
Kuba igihugu cyohereza igice kinini cy’ingabo zacyo mu ntambara yo hanze yacyo, bisobanuye kwishyira mu kaga ko gutakaza ubushobozi bwo kwirwanaho imbere mu gihugu.
Ndayishimiye yakoze ibi yirengagije ko hari amakuru avuga ko hari imitwe yitwaje intwaro nka RED-Tabara ikorera hafi y’umupaka w’u Burundi ishobora guca mu rihumye isaha n’isaha ikaba yamutera.
Nyuma yo gucyura zimwe muri ziriya ngabo amakuru avuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye yahisemo kwifashisha ikibuga cy’indege cya Bujumbura nk’ibirindiro byo gufasha inshuti ye Félix Tshisekedi kurasa kuri M23 akoresheje drones ziganjemo izo mu bwoko bwa CH-4 yaguze mu Bushinwa.
Mbere na mbere guhindura ibikorwa remezo bigenewe abaturage (civilian infrastructure) nk’iki kibuga cy’indege igicumbi cy’ibitero bya gisirikare, ni ukwiyemeza kwinjira mu ntambara buhoro buhoro, ndetse ku gihugu gifite ibikorwaremezo bidahagije nk’u Burundi, ibyo ni ibyago bikomeye.
Hejuru y’ibi icyemezo cya Ndayishimiye gishyira Bujumbura mu byago byo kuba yagabwaho ibitero byo kwihimura; dore ko M23 yakunze gutangaza ko izajya ijya gucecekeshereza ikibi ku isoko yacyo.
Ni Ndayishimiye kandi usa n’uwirengagije ko intambara itajya igira ingaruka gusa ku bagabwaho ibitero.
Ndayishimiye ashobora kuzazira kunywana n’abajenosideri ba FDLR
Ikindi mu bintu biteye inkeke cyane ni uko u Burundi bwemeye gukorana na FDLR, umutwe w’abajenosideri wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ukomeje gushinjwa ubwicanyi no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu burasirazuba bwa Congo.
Kuba Ndayishimiye yarifatanyije n’uyu mutwe u Rwanda rugaragaza nk’umwanzi wa mbere rufite, bishyira igihugu cye mu gisebo mpuzamahanga, ibitera u Burundi igihombo gikomeye ku isura ya politiki n’imyitwarire yabwo mu ruhando rw’amahanga.
Kwifatanya na FDLR kandi ni ikimenyetso simusiga cy’uko u Burundi bunyuzwe no kuba umwanzi w’u Rwanda; ibisobanuye ko ibihugu byombi bishobora kwisanga byinjiye mu ntambara.
FDLR imaze imyaka myinshi itegura kujya mu ntambara n’u Rwanda kugira ngo ihirike ubutegetsi bwarwo (yo ivuga ko igambiriye kurubohora), ndetse Ndayishimiye na we ubwo yari i Kinshasa muri Mutarama 2024 yavuze ko ashyigikiye uwo mugambi; yongera kugaragaza ko afite gahunda yo gutera u Rwanda mu kiganiro yahaye BBC muri Werurwe uyu mwaka.
Kuba u Rwanda rwarafashe ingamba z’ubwirinzi mu rwego rwo gukumira ko FDLR yafatanya na RDC kurutera, bisobanuye ko rushobora no kuzifatira u Burundi.
U Burundi buri kurwana intambara idafite icyo imariye abaturage babwo!
U Burundi ni kimwe mu bihugu bikennye cyane ku Isi, dore ko abaturage babwo benshi batunzwe n’ubuhinzi ndetse n’nkunga z’amahanga.
Kuba leta y’iki gihugu yarahisemo gushora umutungo wayo mu ntambara yo muri RDC (n’ubwo bivugwa ko Kinshasa ari yo yishyura byose) mu bijyanye n’imodoka, lisansi, amasasu, ibikoresho bya gisirikare n’imishahara y’abasirikare bishobora kuzateza igihugu ikibazo gikomeye cy’ubukungu.
Ni mu gihe ifaranga ry’u Burundi ririmo gutakaza agaciro, ikindi ibiciro bikaba bikomeje kuzamuka mu gihe inkunga z’amahanga na zo zishobora kugabanuka bitewe n’imiyoborere mibi.
Hari kandi impungenge zo gupfusha abasirikare benshi muri Congo batazi icyo barwanira, ibishobora kuzamura umujinya mu gihugu imbere bikaba imbarutso yo kwikiza Ndayishimiye.
Ubwo intambara yarimo ica ibintu muri Kivu y’Amajyaruguru amakuru avuga ko u Burundi bwapfushije abasirikare benshi.
Ukwibeshya kwa Dipolomasi!
Nubwo Ndayishimiye ashobora kuba abona intambara ya Congo nk’amahirwe yo kwerekana ububasha bwe mu karere cyangwa gushimangira umubano we na Perezida Félix Tshisekedi, ingaruka za dipolomasi z’igihe kirekire zishobora kumugeraho.
Ibihugu byinshi nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar ndetse n’imiryango mpuzamahanga nka Loni, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe na EAC bakomeje gusaba ko amakimbirane yo muri RDC yakemurwa mu nzira y’ibiganiro aho gukomeza intambara.
Gukomeza kwishora muri iriya ntambara bishobora gutuma u Burundi bufatwa nk’igihugu kidashaka amahoro, ibishobora gutuma kirebwa nabi n’inshuti zacyo ndetse n’abaterankunga.
Ikindi kuba Bujumbura yarahinduwe ibirindiro by’intambara, ndetse hakaba hari ibirego by’uko ibitero bihaturika bishobora kuba byibasira abaturage b’abasivili muri Kivu zombi, bishobora gutuma ubutegetsi bwa Ndayishimiye bushinjwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu.
Muri rusange ibyifuzo bya Ndayishimiye byo kuba umuyobozi ukomeye mu karere bishobora kuba bifite ishingiro, ariko ikiguzi cy’iyo ntambara gishobora kurenga ubushobozi bwe n’ubw’igihugu cye.