Amakuru aturuka mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu Umujyi muto wa Nzibira wagabweho igitero cya drone.

 

 

Amakuru avugwa ko iyi drone yo mu bwoko bwa CH-4 yarashe i Nzibira saa 07:10 iturutse i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.

 

 

Ikibuga cy’indege cya Bujumbura kimaze igihe cyarahindutse ibirindiro ingabo za Leta ya RDC cyifashisha mu kugaba ibitero byo mu kirere mu duce tugenzurwa na M23.

 

 

Ntibiramenyekana niba hari ibyo iriya drone yangije.

 

 

Ku Cyumweru gishize ni bwo abarwanyi ba M23 bigaruriye Umujyi wa Nzibira nyuma yo kuwirukanamo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

 

Uyu mujyi warashweho nyuma y’amasaha make Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za M23, Général de Brigade Bernard Maheshe Byamungu awukoreyemo inama yamuhuje n’abawutuye.

Byamungu yavuze ko M23 yahisemo kuwufata kuko ari wo ingabo za Leta zifashishaga mu kugaba ibitero mu duce dutandukanye two muri Teritwari ya Walungu.

 

 

Abakurikiranira hafi intambara yo mu burasirazuba bwa RDC bahuriza ku kuba gufata Nzibira bishobora korohereza M23 gufata ibindi bice by’ingenzi, by’umwihariko imijyi ya Shabunda, Mwenga na Kisangani.