Minisitiri w’Intebe wa Mali, Abdoulaye Maiga, yashinje Ukraine gutera inkunga imitwe y’iterabwoba iyiha drones zitwara ibisasu zigaturikana nabyo, anavuga ko ibihugu byo mu Burengerazuba bikomeje kohereza intwaro i Kiev bishobora kongera ibyago by’iterabwoba mpuzamahanga.
Yabitangarije mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku wa 26 Nzeri 2025. Maiga yasabye ibyo bihugu guhagarika kohereza intwaro muri Ukraine.
Mali yacanye umubano wa dipolomasi na Ukraine muri Kanama 2024, nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyahitanye abasirikare ba Mali bari mu butumwa bwo gucunga umutekano i Tinzaouaten, umujyi uri ku mupaka wa Mali na Algérie, muri Nyakanga 2024.
Guverinoma ya Mali yavuze ko byakozwe kubera amagambo yagiye atangazwa n’abategetsi bakuru ba Ukraine, barimo umuvugizi w’Urwego rushinzwe Ubutasi bw’Ingabo, Andrey Yusov, n’uhagarariye Ukraine muri Senegal, Yury Pivovarov, aho bemereye ku mugaragaro ko iki gihugu ifasha imitwe yitwaje intwaro.
Maiga ati “Ubutegetsi bwa Ukraine bwahindutse umwe mu batanga drones ziturikana n’ibisasu ku mitwe y’iterabwoba ku isi yose, kubera iyo mpamvu, bimwe mu bihugu byo mu Burengerazuba bikwiye guhagarika kohereza intwaro muri Ukraine, kuko bishobora kugira uruhare mu kongera iterabwoba mpuzamahanga.”
Ibirego bya Mali byiyongera ku byatangajwe n’umuvugizi w’Ibiro wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, wavuze ko Ukraine iri gufasha abarwanyi mu bihugu bya Afurika bifitanye umubano n’u Burusiya.
Ukraine yahise ibyamaganira kure, ivuga ko nta drones cyangwa indi nkunga yigeze itanga ku barwanyi bakorera mu majyaruguru ya Mali.