Umunyarwanda Rutayisire Vianney wari usanzwe ari rwiyemezamirimo, biravugwa yapfiriye mu maboko y’Urwego Rushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DEMIAP).
Mu Ugushyingo 2022 ni bwo Rutayisire yari yatawe muri yombi n’inzego z’ubutasi za RDC zimujyana i Kinshasa zimushinja gukorana n’umutwe wa M23 wari umaze umwaka urwana n’ingabo za Leta ya RDC (FARDC).
Muri RDC yari ari yo nyuma yo gutsindira isoko ryo kubaka umuhanda mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ntacyo Leta y’u Rwanda iravuga ku rupfu rwe, gusa yakunze gutanga impuruza ku bwicanyi n’urugomo Kinshasa imaze igihe ikorera abaturage bayo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge n’Abatutsi; ndetse n’Abanyarwanda.