Umutwe wa AFC/M23 uyobora ibice by’intara za Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, uherutse kwemeza ko visa zatanzwe na wo ku banyamahanga ari zo zizaba zifite agaciro gusa.

 

 

Mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umutwe wa AFC/M23 urashimangira ubuyobozi bubangikanye mu turere umaze kwigarurira.

 

 

Dukurikije inyandiko iherutse gusohoka ku kibazo cya Visa, igaragaza ko ubu abanyamahanga bose bagomba kubona viza yatanzwe n’abayobozi b’uyu mutwe kugira ngo binjire muri utwo turere. Viza zitangwa na Kinshasa kimwe n’izindi nyandiko zose z’ingendo, byatangajwe ko zitemewe.

 

 

Iki cyemezo kizagora imiryango mpuzamahanga yakoreraga mu burasirazuba bwa Congo kuko yahabwaga uruhushya na Kinshasa, ndetse kinashimangire ubuyobozi bwa AFC/M23 mu burasirazuba bwa Congo.

 

 

Ibi byerekana guhangana hagati ya Kinshasa na AFC/M23.

 

 

Uyu mutwe uremeza ko inyandiko iyo ari yo yose yatanzwe na Kinshasa mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bushinzwe umutekano muri DRC (MONUSCO), ku miryango itegamiye kuri Leta, cyangwa ku munyamahanga, zifatwa ko ntagaciro zifite mu turere uyoboye.

 

Imiryango mpuzamahanga ikorera mu burasirazuba bwa Congo irahangayitse!

Umutwe wa AFC/M23 usobanura iki cyemezo nk’ihame ryo gusubiza ibyemezo Kinshasa ifatira uburasirazuba bwa Congo.

 

 

Kuva muri Gashyantare 2025, Kinshasa yatangaje ko itemera inyandiko zatanzwe n’ubuyobozi bukuru bw’abinjira n’abasohoka mu turere tuyobowe na AFC/M23.

Hagati muri Nzeri, Minisitiri w’ubutabera Guillaume Ngefa, yongeye gushimangira iyi ngingo agira ati: “Ibyemezo byose, harimo niby’ubucamanza ko nabyo birebwa nicyo cyemezo”.

 

 

Kuri ubu ingaruka ni mbi kubakozi bashinzwe ubutabazi.

 

Radiyo Mpuzamahanga y’abafaransa (RFI) yagaragaje ko umwe mu bayobozi b’imiryango itegamiye kuri Leta ahangayitse aho yagize ati: “Ntabwo ari ibintu byoroshye. Intambara imaze ibyumweru byinshi yubuye hagati ya AFC/M23 abakora ibikorwa by’ubutabazi ikabagiraho ingaruka. Inama yari iteganyijwe ku ya 9 Nzeri hagati y’itsinda ry’imirimo ijyanye n’ubutabazi n’umutwe w’inyeshyamba ntiyabaye”.

 

 

Imiryango itegamiye kuri Leta kandi imaze gucika intege kubera igabanuka ry’ingengo y’imari bitewe nuko igomba kwishyura kabiri: Muri Kinshasa no mu karere kagenzurwa na AFC/M23.

 

 

Mu mpera za Nzeri 15% byonyine muri gahunda y’ubutabazi ni yo yatewe inkunga.

Umwe mu bakozi b’ubutabazi yatangaje ko bataye igihe n’imbaraga, ati: “Ibi biratuma tutagera ku ntego z’umurimo w’ubutabazi.”

 

 

Ni na ko kandi uguhahangana gukomeje ku ngingo zinyuranye hagati ya AFC/M23, zirimo ibijyanye n’ubutabera, uburezi ndetse n’imari, dore ko Kinshasa imaze igihe yarafunze amabanki yo mu duce twose M23 igenzura.