Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Ryabkov, yatangaje ko ibiganiro Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagiranye na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, nta cyo byatanze ashinja u Burayi kwivanga mu byo bari bemeranyije.

 

 

Ibi yabitangaje ku wa 8 Ukwakira 2025 avuga ko gushyigikira Ukraine kw’ibihugu by’u Burayi byatumye ibyo aba baperezida bombi biyemeje bitagerwaho.

 

 

Ati “Tugomba kwemera ko imbaraga zari zashyizwe mu masezerano y’inama, zaciwe intege n’abashyigikiye intambara n’abatayishyigiye. Kandi byatewe ahanini n’ibikorwa bibi cyane cyane ibyakozwe n’u Burayi.”

 

 

Uyu mugabo akomeza avuga ko ahubwo iyi ntambara yaba mbi kurushaho Amerika niramuka ihaye Ukraine ibisasu yasabye byo muri Amerika bya ‘Tomahawk’ bizwiho kurasa kure ndetse no kudakangwa n’ibihe.

 

 

Trump na Putin bahuriye muri Alaska mu biganiro ku wa 15 Kanama 2025, ibiganiro bavuyemo bose bavuga ko byatanze umusaruro.

 

 

Trump kandi nyuma y’ibyo biganiro yasabye ko Ukraine yahara bumwe mu butaka bwayo kugira ngo yumvikane n’u Burusiya, gusa uyu mugabo wumvikanaga nk’ushyigikiye u Burusiya yaje kubwiragarika abushinja kutarangiza iyi ntambara.

 

 

Icyakora Trump aherutse gusaba Ukraine kubanza kumubwira icyo izamarisha ibisasu yasabye kugira ngo harebwe niba izo mpamvu zifite ishingiro, agaragaza ko ari kugira ngo bitazakomeza kugira iyi ntambara mbi.