Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye Burkina Faso ingamba zo kubima viza ku baturage bayo bose, nyuma y’uko Ouagadougou yanze kwakira bamwe mu bimukira Amerika yashakaga kohereza mu gihugu cyabo.

Mu itangazo ryatambutse kuri televiziyo y’igihugu ku wa Gatanu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Burkina Faso, Karamoko Jean-Marie Traoré, yatangaje ko uhereye ubu, Abanya-Burkina Faso bazajya basaba viza ya Amerika banyuze mu gihugu cya Togo, aho kuyisabira iwabo.

 

 

Traoré yasobanuye ko Amerika imaze igihe isaba Burkina Faso kwakira abantu bamwe yirukanye, ariko igihugu cyabo kikabyanga.

 

 

Yagize ati: “Ntitwigeze tugira ikibazo cyo kwakira Abanya-Burkina Faso, ariko ntitwemera kwakira abantu batari abo mu gihugu cyacu.”

 

 

Leta ya Amerika yo yavuze ko ibyo bitumvikana, kuko Burkina Faso iherutse gufungura amarembo yayo ku Banyafurika bose ibaha uburenganzira bwo kwinjira nta viza, ndetse ikanatandukira igaha ubwenegihugu abantu bakomoka muri Afurika.

 

 

Umwe mu bashinzwe dipolomasi muri Washington ngo yabajije ati: “Nimwemera Abanyafurika bose n’abakomoka muri Afurika, kuki mutakwakira abo tuzirukana, cyane cyane niba bamwe muri bo bafite inkomoko muri Afurika?”

Ariko Ouagadougou yo ishimangira ko kuba viza yarahindutse ubuntu ku Banyafurika bitavuze ko igihugu kigomba kwakira abirukanwe n’amahanga, cyane cyane abatarava muri Afurika.

 

 

Ubu, abaturage ba Burkina Faso bafite viza z’ubukerarugendo (B1/B2) cyangwa iz’abanyeshuri (F1) bashinjwa kuba bararengeje igihe cyazo ari bamwe mu bateye ikibazo hagati y’ibihugu byombi.

 

 

Iyi ntambara y’amagambo ishobora gutuma umubano wa dipolomasi hagati ya Ouagadougou na Washington ukomeza kuba mubi, cyane cyane mu gihe Burkina Faso iri kwiyegereza ibihugu nk’Uburusiya n’ibindi byo muri Afurika yo hagati.