Ku cyumweru tariki ya 12 Ukwakira 2025, Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina yajyanywe mu ibanga n’indege ya gisirikare y’u Bufaransa, nyuma y’amasezerano yihariye yagiranye na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.
Rajoelina yabanje kujyanwa na kajugujugu ku kirwa cya Sainte-Marie, Aho yafatiye indege ya gisirikare y’Abafaransa ikamujyana muri La Réunion (ikirwa cy’Abafaransa kiba mu nyanja y’u Buhinde).
RFI ivuga ko aho na ho yahavanwe n’indi ndege yerekeza ahandi hantu hataramenyekana neza, gusa bivugwa ko yaba yaragiye mu birwa bya Maurice cyangwa i Dubai ari kumwe n’umuryango we.
U Bufaransa ku ruhande rwabwo burasobanura ko budashaka kwivanga mu bibazo bya politiki byo muri Madagascar.
Perezida Rajoelina yahunze mu gihe yari yatangaje ko azageza ijambo ku baturage kuri uyu wa mbere saa moya z’umugoroba ku isaha yo muri Madagascar.
Hagati aho umutwe w’abasirikare kabuhariwe witwa CAPSAT watangaje ko utacyemera ubutegetsi bwa Rajoelina, usaba ko yegura, gusa we yabyamaganiye kure abyita “igerageza ryo guhirika ubutegetsi”.