Nyuma y’umunsi umwe Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) gisabye abawanyi ba FDLR gushyira intwaro hasi no kwishyira mu maboko ya MONUSCO, uyu mutwe wahise usohora itangazo wemeza ko Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) ndetse n’ibyitso bawurimo barimo kubuza abarwanyi bawo kwerekeza ku bigo bya MONUSCO kugirango bitange.
Ni itangazo rigaragaramo ibinyoma umuntu ahita abona ko ryanditswe ku bufatanye bwa FDLR ndetse na FARDC bisanzwe bikorana bya hafi ukurikije imvugo zakoreshejwemo. Ikintu cya mbere ushobora kwibaza, ni gute FDLR yahise yemera umuhamagaro wa FARDC byihuse ikabigaragaza muri iri tangazo, nyamara itaratangarije Isi ku mugaragaro ko yemeye kwitanga?
Iri tangazo ryashyizweho umukono ku Cyumweru, itariki 12 Ukwakira, n’Umuvugizi wa FDLR, Cure Ngoma, ritangira rivuga ko “Ubuyobozi bw’Igisirikare cya FDLR bwamaganye ibikorwa bya RDF bibangamira, binyuze mu ikoreshwa ry’ingufu n’ibikorwa by’ubucengezi, itambuka mu mahoro ry’imitwe yacu n’abasivili berekeza ku kigo cya MONUSCO kiri i Goma (Kivu y’Amajyaruguru),”
FDLR yakomeje igira iti: “Mu kubahiriza ubusabe bwa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwo ku itariki 11 Ukwakira 2025 twari twiyemeje kuva muri teritwari mbere y’itariki yagenwe. Ariko, Ingabo zacu zabujijwe gukomeza zerekeza mu Kigo cya MONUSCO,”
Ivuga ko ibyo byakozwe binyuze mu kubatega ibico, ubugambanyi bwa ba bamwe mu bayicengeyemo ngo bahaga RDF amakuru y’aho bari kunyura kugirango ibitambike.
Mu itangazo ryayo FDLR yakomeje ivuga ko intego yayo ya 2 nyuma yo kwitanga ari ugutaha no kugira uruhare mu biganiro bihuza Abanyarwanda byubakamu isura y’amasezerano yabanje (atavuzwe ayo ari yo n’igihe yabereye) yagezweho hagati y’indi mitwe (itavuzwe) na Guverinoma y’u Rwanda.
Izi mvugo uzumvishe wumva zisa na zimwe zikoreshwa na bamwe mu Banyekongo iyo bashaka kugaragaza ko umutwe wa FDLR atari ikibazo ku Rwanda. Bamwe bavuga ko FDLR itakibaho ari urwitwazo u Rwanda rukoresha kugirango rujye muri Congo, abandi bakavuga ko abayishinze u Rwanda rushinja gusiga bakoze jenoside batakibaho, ariko na yo ntitinda gusohora amatangazo abanyomoza agaragaza ko ihari kandi ikora.
