Minisitiri w’Itangazamakuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, aremeza ko umurwa mukuru wa Kenya umaze kuba umurwa mukuru w’umugambi mubisha wo kurwanya igihugu cye nyuma y’uko havukiye undi mutwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

 

Ibi Muyaya yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru yatangiye i Washington, afatanyije na minisitiri w’ubucuruzi bwo hanze, Julien Paluku, aho bitabiriye inama ihuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika na RDC kuri uyu wa Gatatu, itariki 15 Ukwakira 2025.

 

 

Ubwo abanyamakuru bamubazaga kugira icyo avuga ku makuru yari amaze kujya ahagaragara y’uko i Nairobi hashingiwe kuri uyu wa Gatatu hatangarijwe ishingwa ry’umutwe mushya utavuga rumwe n’ubutegetsi, ‘Mouvement Sauvons la République Démocratique du Congo’ urimo abanyapolitiki nka Matata Ponyo wahoze ari minisitiri w’intebe, Seth Kikuni, wabaye umukandida ku mwanya wa perezida inshuro ebyiri ndetse na Joseph Kabila wabaye umukuru w’igihugu, Muyaya yasubije muri aya magambo:

 

“Mumbajije ikibazo kuri Nairobi, birumvikana ndi bwunganirwe na mugenzi wanjye kuri iyo ngingo, ariko, icya mbere kuri twe ntabwo ari cyo kibazo cya ngombwa, ni ikibazo cy’inyongera ngiye kuvuga. Mu kanya ubwo navuganaga n’umunyagihugu mugenzi wanjye kuri iiyo ngingo yambwiye ati ” ese minisitiri ntimubona ko ari uruvange rw’abahunze ubutabera n’abahamijwe ibyaha cyangwa abantu bahuriye ku kintu kimwe kitwa ‘frustration’ kubw’ibyago bisanze mu gihugu cyangwa umurwa mukuru utangiye kuba umurwa mukuru w’umugambi mubisha wo kurwanya RDC..”

 

 

Yongeyeho ko adakeneye kwibutsa indi mitwe izwi yahavukiye (Alliance Fleuve Congo yavukiye i Nairobi ku itariki 15 Ukuboza 2023) n’inama zahateraniye. Yongeyeho ko abantu bari bahateraniye ari abantu bakumbuye aho bahoze cyangwa bafite ibintu bahoranye batagifite cyangwa bambuwe.

 

 

Yakomeje avuga ko abo bantu babazwa no kubona ubu Repubulika ya Demokarasi ya Congo itangiye guhaguruka mu gihe nyamara igihe bari muri iyo myanya batakirimo nta kintu bakoreye igihugu. Yagaragaje imishinga Banki y’Isi iteganya gushoramo imari ibarirwa muri miliyari 8 $, agaragaza ko ingengo y’imari y’igihugu yazamutse ndetse ashimangira ko igihugu kiri gutera imbere.

 

Ati: ” Urwitwazo rw’inama ni urwitwazo ngo rw’amahoro, ariko tuzi uruhare rwa buri umwe mu mateka ndetse n’ubu mu guhungabanya igihugu…birakwiye ahari ko tutibeshya…..”

 

 

Yakomeje yibutsa ko mu kiganiro yatangiye i Buruseli, Perezida Felix Tshisekedi yavuze ko mu bantu bazaganira hatarimo abantu batavuga umwanzi w’igihugu mu izina bityo n’aba bari bateraniye i Nairobi nta mwanya bafite mu biganiro.

 

 

Ati:” Umwanzi ntiyigeze avugwa! Bisobanuye ko iteka hari uburyo nk’ubwo bw’ubufatanyacyaha bw’Abanyekongo bashaka kwifatanya n’ibikorwa byo gusenya ibyo twe turimo kubaka, kuko twe turimo kugerageza gushaka igisubizo, atari icya Abanyekongo uyu munsi, ahubwo turashaka igisubizo cy’Abanyekongo b’ejo,”

 

 

Inama ihuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika na RDC yaganiriye ku mishinga itandukanye irimo uwo kongera ubushobozi bw’urugomero rw’amashanyarazi rwa Inga, ubu rutanga 1,775 MW, Umuhora wa Lobito w’Ibirometero 1300 by’umuhanda wa gari ya moshi uzahuza Angola, RDC, Zambia kugeza ku Nyanja ya Atlantika n’ibindi.