Colonel Michael Randrianirina, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 yarahiriye kuyobora Madagascar, nyuma yo guhirika ku butegetsi Andry Rajoelina wari umaze imyaka 16 ari Perezida w’iki gihugu.
Randrianirina yarahijwe n’Urukiko Rukuru rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga.
Uyu mugabo waherukaga gusaba abasirikare kutarasa abaturage barimo bigaragambiriza ubutegetsi bwa Rajoelina, nyuma yo kurahira yahise yambikwa umudali uzwi nka “Grand Croix de première classe de l’Ordre national” uhabwa ba Perezida gusa.
Nyuma yo kurahira yavuze ko uyu munsi ari “intangiriro y’ibihe bishya by’amateka y’igihugu cyacu, hamwe n’abaturage bafite ubushake n’amarangamutima akomeye yo guhindura ibintu, bayobowe n’urukundo rwinshi bafitiye igihugu cyabo.”
Yakomeje ati: “Dutangije twishimye igice gishya mu buzima bw’igihugu, Ariko rero, nyuma y’imyaka 65 igihugu cya Madagascar kibonye ubwigenge, kiracyabarizwa mu bihugu bikennye cyane ku isi. Iyi mikorere mibi yatumye urubyiruko rutinyuka rutangira kubyuka, urubyiruko rufite icyizere cy’ejo hazaza heza kandi hizewe, ku bwabo no ku bazabakomokaho.”
Perezida mushya wa Madagascar yavuze ko urubyiruko rwo muri iki gihugu rwagizweho ingaruka n’akarengane no gusahurwa umutungo w’igihugu; ibyatumye rwirara mu mihanda rusaba ivugururwa ry’igihugu no gukemura ibibazo bikomeje kugaruka mu mibereho y’abaturage, cyane cyane ibura ry’amazi n’umuriro w’amashanyarazi ridasiba.
Yamaganye icyo yise “ubutegetsi bw’igitugu” bwashyize igihugu “mu mwijima mu gihe cy’imyaka myinshi” kandi “bwimakaje urugomo, ubunyamaswa n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu”, yizeza “gukorana imbaraga zose zigize igihugu” ndetse no “gutandukana n’ibyashize”.
Yunzemo ati: “Twiyemeje gukora ibishoboka byose no gufata ingamba zikwiye ku babangamira Repubulika, gusana ibyangijwe no guha ubutabera ababaye mu gihe cy’impinduramatwara y’abaturage, ndetse no kurengera no kwemeza ubwisanzure mu burenganzira bw’ibanze, harimo n’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo.”
Perezida mushya wa Madagascar yasabye amahanga “gufasha Madagascar mu rugendo rwo kuyobora no gushyira mu bikorwa ishyirwaho ry’ubuyobozi bushya bugamije kongera kubaka igihugu.”