Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko intambara yo muri Gaza itazahagarara kugeza ubwo Hamas izaba itakigira intwaro kandi Intara ya Gaza igasubizwa mu buzima butarangwamo ibikorwa bya gisirikare.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Channel 14 cyo muri Israel ku wa Gatandatu, Netanyahu yavuze ko kwambura intwaro Hamas ari ingenzi mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyiciro cya kabiri cy’amasezerano y’agahenge yashyizweho ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeraho ko “bizagerwaho, yaba mu buryo bworoshye cyangwa mu buryo bukomeye.”
Ati “Ibyo (kwambura intwaro Hamas) nibimara kugerwaho byuzuye, nizeye ko bizashobora byoroshye, bitakunda, hakitabazwa imbaraga, intambara izarangira.”
Kugeza ubu Hamas ntikozwa ibyo kurambika hasi intwaro, ndetse amakuru dukesha France24 avuga ko muri ibi bihe by’agahenge, abarwanyi b’uyu mutwe bongeye kwisubiza ibice bagenzuraga.
Netanyahu atangaje ibi mu gihe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yavuze ko ifite “amakuru yizewe” yemeza ko Hamas iri gutegura igitero ku baturage ba Gaza, ikaburira ko icyo gikorwa cyaba ari “ukwica amasezerano y’agahenge.”
Nubwo hari amasezerano y’ibanze yemejwe haracyari amakimbirane hagati ya Israel na Hamas cyane cyane ku byerekeye gufunga umupaka wa Rafah, aho Netanyahu yategetse ko uguma gufunze kugeza igihe Hamas izaba yujuje inshingano zayo zo gusubiza imirambo.
Hamas yaburiye ko gufunga Rafah bishobora gutinza imirimo yo gushakisha imirambo iri munsi y’amatongo.