Abantu bitwaje imbunda bivugwa ko ari inyeshyamba zaWazalendo bagabye igitero mu murwa mukuru wa Gurupoma ya Mudja, mu majyaruguru ya Goma muri Teritwari ya Nyiragongo, agace kayobowe n’abarwanyi ba AFC_M23.
Kuri iki Cyumweru, itariki 19 Ukwakira 2025, mu gitondo, nk’uko bitangazwa na Kivu Morning Post, humvikanye urusaku rwinshi rw’amasasu. Amakuru aturuka muri ako gace ndetse avuga ko abaturage bahunze ku bwinshi muri kariya gace.
Ubwo twandikaga iyi nkuru amakuru yavugaga ko ibintu byasubiye mu buryo muri Gurupoma ya Mudja iherereye mu majyaruguru y’Umujyi wa Goma nyuma y’igitero cyagabwe n’izi nyeshyamba za Wazalendo, zifatanyije na FARDC, ku birindiro bya AFC/M23.
Amakuru akomeza avuga ko abantu benshi bakomeretse. Sosiyete sivile ivuga ko umwarimu yiciwe muri icyo gitero kandi byateje ubwoba muri ako gace mu gihe abaturage benshi biteguraga kujya gusenga.