U Burayi buravugwaho gukora ibishoboka byose kugira ngo busubike cyangwa budobye inama yitezwe guhuza Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya.

 

 

kuri uyu wa Mbere, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, yabwiye Ibiro Ntaramakuru TASS ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) uri mu bikorwa byo guhungabanya no gusenya gahunda y’iyi nama iteganyijwe kubera mu murwa mukuru wa Hongrie, Budapest.

 

Ibi byatangajwe nyuma y’inkuru yasohotse mu kinyamakuru El País cyo muri Espagne, cyavuze ko EU ifata iyo nama nk’ikibazo gikomeye cya politiki.

 

Iki kinyamakuru cyatangaje ko iyi nama ishyira EU mu mwanya utayoroheye, kuko Putin na Trump bazaganira ku gushaka umuti w’intambara yo muri Ukraine, kandi hafatwe icyemezo cyo kugabanya ubutaka bw’u Burayi, mu gihe buzaba budahagarariwe muri iyi nama.

 

Zakharova yavuze ko “ibihugu by’u Burayi bw’Uburengerazuba byafashe umwanzuro wo kudindiza buri gahunda yose igamije amahoro,” ashimangira ko “hari amagambo n’iterabwoba turimo kubona bivugirwa mu ruhame.”

 

Yongeyeho ko ibyo bihugu “bigamije kongera ubushyamirane hagati ya Moscow na Kiev,” nk’uko byabigenje mu 2022 ubwo byateshaga agaciro ibiganiro by’amahoro byari byaratangiye i Istanbul.

 

Mu minsi ishize, David Arakhamia, wahoze ayobora itsinda ry’Abanya-Ukraine mu biganiro n’u Burusiya, yavuze ko Ukraine yahagaritse ibiganiro nyuma y’uko uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yasuye Kiev akagira inama Perezida Volodymyr Zelensky yo gukomeza intambara. Johnson we yahakanye ayo makuru.

 

Zakharova yavuze ko amagambo rimwe na rimwe avugwa n’ibihugu bya EU n’u Bwongereza bigamije amahoro “ari amayeri yo kwihisha inyuma y’ukuri.”

 

Ati “Mu by’ukuri, barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo ibintu birusheho gukara. Biragoye kwemeza niba koko bazi ibyo barimo, cyane cyane urebye uburyo abayobozi benshi b’ibi bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi batari abanyamwuga.”

 

Iyi nama iteganyijwe nyuma y’uko Putin na Trump baganiriye kuri telefoni mu gihe kingana n’amasaha abiri n’igice ku wa Kane w’icyumweru gishize, bakemeranya guhura i Budapest mu minsi iri imbere.