Amakuru aturuka mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo aravuga ko ingabo z’u Burundi zamaze guha umutwe witwaje intwaro wa Twirwaneho igihe kitarenze amasaha 24, ngo ube wamaze kuva mu gace ka Mikenke ko muri Komine Minembwe.
Amakuru avuga ko Ingabo z’u Burundi zamaze gushinga imbunda ziremereye mu gace ka Mikarati, zifite ubushobozi bwo kurasa mu duce twa Mikenke, Mikarati na Sanganya.
Uwaduhaye amakuru yavuze ko “Abarundi bafite gahunda ikomeye, barashaka kurasa Minembwe, ubu hari umwuka utameze neza.”
Usibye Nyirantarengwa y’Ingabo z’u Burundi, amakuru kandi avuga ko Col. André Ekembe uyobora ingabo za RDC mu bice bya Minembwe na we yamaze kugera ahitwa mu Gipupu, aha Twirwaneho nyirantarengwa y’iminsi itatu yo kuba yavuye mu Mikenke bitaba ibyo akayivudukana mu Minembwe akoresheje imbaraga z’imbunda.
Umuryango Mahoro Peace Association kuri ubu uvuga ko kuva ku wa Gatandatu tariki ya 18 Ukwakira Ingabo z’u Burundi zigose abaturage bo mu Minembwe, ibyo wagaragaje nk’”indi ntambwe nshya mu kongera ubushyamirane buteguye neza, bushobora no kuvamo jenoside.”
Uyu muryango uvuga ko nk’Abasivili b’Abanyamulenge bageragezaga kuva i Minembwe bajya i Ndondo batangiriwe n’ingabo z’u Burundi (FDNB) hamwe n’inyeshyamba za Wazalendo ziyobowe n’uwitwa Kakobanya.
Wavuze ko nk’ahitwa i Mikalati imihanda yamaze gufungwa, Abanyamulenge babuzwa kugera ku masoko, mu mirima ndetse no kujya aho bashaka, mu gihe andi moko aturanye na bo (Abapfugiro, Abanyindu, Ababembe) bo bafite ubwisanzure.
Ku bwa MPA, ibiri gukorwa n’Ingabo z’u Burundi “si impanuka cyangwa gutungurana, ni gahunda ndende, yateguwe kuva mu 2017 igamije gufungira Abanyamulenge mu kato, kubabohesha ingoyi y’ubukene no kubambura ubumuntu.”
Yavuze ko kuba muri Kivu y’Amajyepfo hari Ingabo z’u Burundi ziri hagati ya 10,000 na 15,000 zifatanya n’imitwe yitwaje intwaro ikorana na Leta ya RDC bigaragaza urugero rukabije rw’imikorere igayitse y’Ingabo za kiriya gihugu.
Yunzemo iti: “Amakuru yizewe agaragaza ko ingabo z’u Burundi (FDNB), FDLR na Wazalendo biteguye nk’ingabo zishobora gushyira mu bikorwa umugambi wo kurimbura Abanyamulenge.”
MPA yanzenze Leta y’u Burundi kuba aho kugira ngo itange umusanzu wo gushakira amaho akarere, “iri mu bikorwa bya gisirikare bigamije kwibasira abasivile hashingiwe ku bwoko bwabo.”
Yanenze Kinshasa kandi kuba “aho kurengera abaturage bayo, ikorana n’amahanga mu kubahiga, bikaba binyuranyije n’inshingano zayo zo mu mategeko shingiro na mpuzamahanga.”
Umuryango Mahoro Peace Association wasabye imiryango irimo uwa Afurika y’Iburasirazuba, uwa Afurika yunze Ubumwe n’uw’Abibumbye gukora ibishoboka byose ngo urugomo rukomeje gukorerwa Abanyamulenge ruhagarare, harimo gutumiza inama y’igitaraganya yiga kuri kiriya kibazo ndetse no kohereza muri RDC indorerezi.