Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yatangaje ko u Burusiya bwahaye igihugu cye ibikoresho bya gisirikare bifite agaciro ka $ miliyoni 53 (Frw miliyari 76).
Perezida Museveni ubwe ni we wakiriye biriya bikoresho ku Cyumweru tariki ya 26 Ukwakira, nk’uko yabyemeje my butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X.
Ati: “Nakiriye ibikoresho bifite agaciro ka $ miliyoni 53, nk’inkunga yaturutse ku nshuti zacu zo mu Burusiya mu bijyanye n’ingengabitekerezo n’abafatanyabikorwa b’ingenzi.”
Museveni yaboneyeho gushimira Perezida Vladimir Putin “ku bw’iyi nkunga ya gisirikare”, ashimangira ko izagirira akamaro Uganda.
Yunzemo ati: “Ibyo Abarusiya bakoze ni ishusho nto y’ibyiza byinshi bamaze kugeraho. U Burusiya ni inshuti y’amateka kandi kandi nziza cyane ya Afurika.”
Amafoto Perezida Yoweri Kaguta Museveni yashyize ku rubuga rwe rwa X, agaragaza ko mu bikoresho bya gisirikare u Burusiya bwahaye Uganda harimo ibifaru byo mu bwoko bwa T-72 biheka imbunda zo mu bwoko bwa 125mm zifashishwa mu kurasa za burende, ndetse n’imodoka zo mu bwoko bwa BMP-2 na BTR-80 zishobora kwifashisha imbunda za 30mm na 14.5mm ndetse no gutwara abasirikare.