Intumwa Nkuru ya Leta muri Venezuela yatangaje ko igihugu gihangayikishijwe n’imigambi ya Perezida Trump ushaka gukuraho ubuyobozi bwacyo.

 

Ni amagambo yatangajwe na Tarek William Saab ku Cyumweru aho yavuze ko gahunda yo gukuraho ubuyobozi muri Venezuela igamije ko Amerika yigarurira umutungo kamere urimo ububiko bwa zahabu, lisansi n’andi mabuye y’agaciro.

 

 

Saab ni umuntu wa hafi wa Perezida Nicolás Maduro, yavuze ko Amerika yagerageje kandi inakomeje gushaka gukuraho Guverinoma ya Venezuela, ko ari umugambi umaze igihe ariko wakunze gupfuba.

 

 

Amerika ni kimwe mu bihugu bitemera ko Maduro ariwe Perezida wemewe n’amategeko wa Venezuela, nyuma y’aho amatora aheruka kuba mu mwaka ushize anenzwe, abantu batandukanye kabavuga ko atabaye mu mucyo.

 

 

Trump yakunze kuvuga ko ateganya gutangiza intambara muri Venezuela, ndetse mu cyumweru gishize yavuze ko ari kwiga ku bijyanye n’intambara yo ku butaka nyuma y’aho iyo mu mazi Amerika iyifite neza mu biganza.

 

 

Abantu 43 bamaze gupfira mu bitero bya Amerika ku bwato bivugwa ko buba butwaye ibiyobyabwenge bivanywe muri Venezuela bijyanywe muri Amerika. Ni ibintu byatangiye muri Nzeri uyu mwaka.

 

 

Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika imaze iminsi igaragaza impungenge kuri ibi bitero ivuga ko bishobora guteza umwuka mubi kurusha uko abantu babitekereza.

 

 

Ku rundi ruhande, Trump yasabye inzego ze z’ubutasi kwinjira muri Venezuela zigatangira guhiga abo bacuruza ibiyobyabwenge kandi yavuze ko uzazitambika azabigwamo.