Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubukika ya Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yahakanye yivuye inyuma ibyatangajwe ku wa Kane, itariki ya 30 Ukwakira, na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ubwo yari mu nama mpuzamahanga y’i Paris ku kibazo cy’ubutabazi mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

 

Umuvugizi yagaragaje ko gufungura Ikibuga cy’Indege cya Goma bizaba gusa ari uko byemejwe na Guverinoma ya Congo ifite ububasha yonyine kuri iki kibazo gikomeye.

 

Patrick Muyaya yagize ati: “Ntabwo dushobora kwibaza ko ibyemezo nk’ibi byafatwa bitemewe na Guverinoma ya Congo. Ikibuga cy’Indege cya Goma kizafungurwa gusa bitangiwe uburenganzira n’inzego z’igihugu.”

 

Minisitiri w’itumanaho wa Congo yasobanuye ibisabwa bizagenga isubukurwa ry’ingendo z’indege muri Goma nk’uko inkuru dukesha mediacongo.net ivuga.

 

Ku bwe, gufungurwa, nibiramuka byemejwe, bizareba gusa indege z’ubutabazi, zemerewe gukora ku manywa gusa kandi zikagenzurwa cyane n’inzego zibishinzwe za Repubulika ya Demokarasi ya Congo.