Imirwano ikaze yabaye hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 n’Ingabo za Wazalendo zifatanya na FARDC kuva saa mbiri z’ijoro kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 1 Ugushyingo 2025, ahitwa Kalembe, muri Gurupoma ya Bashali Mokoto iherereye muri Teritwari ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru.

 

Amakuru aturuka i Kalembe agera kuri ACTUALITE.CD, avuga ko inyeshyamba za Wazalendo zagabiye icyarimwe ibitero ku birindiro by’inyeshyamba za AFC/M23.

 

Urusaku rw’intwaro ziremereye ndetse n’izoroheje rwumvikanye muri uyu mujyi uherereye hagati ya Masisi na Walikale. Amakuru akomeza avuga ko, abaturage batewe ubwoba n’imirwano, bakomeje kwihisha mu ngo zabo.

 

Bongeraho ko inyeshyamba za M23 zifite ibirindiro i Kalonge, muri Gurupoma ya Kisimba hafi ya Kalembe, zafashije bagenzi babo n’imbunda zirasa kure kugira ngo bahashye ibyo bitero.