Ku mugoroba wo ku wa kabiri, indege itwara imizigo ya kompanyi UPS yakoze impanuka ikomeye ubwo yari igiye guhaguruka ku kibuga cy’indege Louisville Muhammad Ali International Airport, ihitana abantu icyenda, nk’uko byemejwe na guverineri wa leta, Andy Beshear.
Ubuyobozi bwatangaje ko abantu 11 bakomeretse bikomeye, mu gihe abandi 16 bagishakishwa.
Indege yahise iturika ikigwa ku butaka, ituma ibyotsi by’umukara bizamuka mu kirere ndetse inkongi yibasira ibigo bibiri byegereye aho yaguye, birimo n’uruganda rutunganya ibikomoka kuri peteroli.
Ku ikubitiro, ubuyobozi bwashyizeho itegeko ryo guma mu rugo ku ntera ya kilometero umunani uvuye ku kibuga cy’indege, kubera ubwoba bw’indi myuka ishobora guturika cyangwa kwanduza ikirere. Iryo tegeko ryaje kugabanywa ku ntera ya kilometero imwe ubwo umuriro watangiraga gucogora nijoro.
Umuyobozi w’umujyi wa Louisville, Craig Greenberg, yemeje ko ikibuga cy’indege cyongeye gufungura ku wa gatatu mu gitondo, bityo ingendo z’indege zirasubukurwa.
Iyo ndege, McDonnell Douglas MD-11F, yari ifite moteri eshatu. Yatangiye gukoreshwa mu ndege zitwara abagenzi za Thai Airways mu 1991, iza kugurwa na UPS mu 2006. Ubu bwoko bw’indege ikorwa n’uruganda McDonnell Douglas, rwaje kwiyunga na Boeing mu 1997.