Urwego rw’u Burundi rushinzwe iperereza (SNR) rwataye muri yombi umuyobozi wa Polisi y’u Burundi mu yahoze ari intara ya Ngozi, Colonel Bonfort Ndoreraho, rumukekaho gushaka kohereza ikawa mu Rwanda binyuranyije n’amategeko.

 

 

Mu mpera z’icyumweru gishize, Polisi yafatiye toni 14 z’ikawa ku mupaka wa Kobero. Iyi nzira isanzwe ikoreshwa byemewe n’amategeko n’abacuruzi bajya cyangwa bava mu Burundi na Tanzania.

 

Abakozi ba SNR baketse ko nyuma yo kwambuka umupaka wa Kobero, iyi kawa yari gukomereza mu Rwanda.

Ubwo Col Ndoreraho yamenyaga ko iyi kawa yafashwe, yagerageje guha ruswa abakozi ba SNR kugira ngo bayimusubize, ariko ntacyo byatanze.

 

Urubuga SOS Medias rwatangaje abakozi ba SNR bagiye muri Ngozi guta muri yombi Col Ndoreraho, ubwo yabimenyaga ajya kwihisha, bafata icyemezo cyo gufunga umugore we.

 

Amakuru avuga ko umugore we yatotejwe kugira ngo atange amakuru y’ahantu Col Ndoreraho aherereye, ni bwo uyu mupolisi yafashe icyemezo cyo kwishyikiriza abakozi ba SNR tariki ya 3 Ugushyingo 2025, bamujyana i Bujumbura.

 

Nyuma yo gufungwa kwa Col Ndoreraho, yasimbuwe by’agateganyo na Lt Col Jean-Bosco Niyonsenga ku buyobozi bwa Polisi muri Ngozi. We ari guhatirwa ibibazo muri kasho ya SNR i Bujumbura.