Perezida Faustin-Archange Touadera wa Repubulika ya Centrafrique, yagaragaje ko ubwo igihugu cye cyari mu ngorane u Rwanda n’u Burusiya ari bo bakigobotse, mu gihe abarimo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Bufaransa barimo barebera.

 

Touadera uzahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu cya Centrafrique ateganyijwe mu mpera z’ukwezi gutaha k’Ukuboza, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Marc Pellerman wa Televiziyo ya France 24.

 

 

Amakuru avuga ko uyu mukuru w’igihugu amaze igihe yotswa igitutu na Leta y’u Burusiya ngo areke imikoranire n’umutwe w’abacanshuro wa Wagner wo muri kiriya gihugu, hanyuma asinyane amasezerano y’imikoranire n’undi mutwe wa Africa Corps wa Leta y’u Burusiya.

 

 

Touadera ubwo yabazwaga niba koko Moscou imaze igihe imwotsa igitutu, yagaragaje ko atari ko bimeze, ko ahubwo ubutegetsi bwe bumaze igihe mu biganiro n’u Burusiya nk’uko bwabigirana n’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose cyagaragaza ko bifuza imikoranire.

 

 

Yavuze ko usibye kuba u Burusiya busanzwe ari umufatanyabikorwa wa Centrafrrique, bwanafashe iya mbere mu gutabara iki gihugu mu gihe amahanga yari yagitereranye mu bibazo cyarimo kuva mu myaka umunani ishize.

 

 

Ati: “Ndagira ngo nkwibutse. Murabizi ko muri 2017 hano muri Centrafrique Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ari wo wari ufite inshingano zo gutoza ingabo zacu ndetse n’inzego z’umutekano. Bataillon imwe yatojwe ntacyo yagombaga gukora kubera ko inyeshyamba zari zifite igihugu zari zasahuye mu by’ukuri intwaro zacu ndetse n’amasasu. Nta kintu na kimwe cyari gihari.”

Yakomeje avuga ko icyo gihe Centrafrique yasabye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi isaba ubufasha, ariko Federico Mogherini wari umuyobozi ushinzwe Ububanyi n’Amahanga ndetse n’umutekano muri uriya muryango akayisubiza ko amasezerano yawo atawemerera kuyifasha.

 

Ati: “Nari nanasabye ubufasha ibindi bihugu ariko nta muntu n’umwe wagize icyo akora. Bwa nyuma na nyuma u Burusiya ni bwo bwemeye kuduha intwaro.”

 

Touadera yavuze ko igitangaje ari uko akanama gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi kaje gusaba Centrafrique ko intwaro yahawe n’u Burusiya zitagomba gukoreshwa n’Ingabo zayo, ko ahubwo zikwiye kujya zikoreshwa mu myitozo.

 

Yavuze kandi ko muri 2021 ubwo inyeshyamba za CPC zari zatangiye kwigarurira imijyi itandukanye na bwo yitabaje ibihugu bitandukanye, ariko bikarangira u Burusiya n’u Rwanda ari bo bonyine bemeye kumufasha.

 

 

Ati: “Muri 2020 na 2021 ubwo CPC yatangiraga kwigarurira imijyi, nta muntu tutahamagaye harimo n’ibihugu byose byashakaga kudufasha. U Rwanda n’u Burusiya ni bo bonyine badufashije. Nari nibagiwe ko n’u Bufaransa bwari bwasabye kugurutsa indege z’intambara mu rwego rwo gutera ubwoba inyeshyamba, nta zigeze ziza, ariko u Burusiya n’u Rwanda ni bo bonyine bohereje ingabo, hanyuma biciye mu bufasha bwabo twashoboye gutsinda CPC yashakaga guhungabanya igihugu.”

 

 

Touadera yashimangiye ko Centrafrique nk’igihugu gisa n’icyasenyutse, yiteguye gufungurira amarembo uwo ari we wese wifuza ko bakorana.