Indege zitagira abadereva z’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo zagabye ibitero bivugwa ko byongeye kwibasira abasivili mu ijoro ryakeye muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

 

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Ihuriro rya AFC / M23 ryamaganye mu buryo bukomeye ibitero bya drone bidasiba bikomeje kugabwa n’ingabo z’ihuriro ry’ubutegetsi bwa Kinshasa.

 

 

AFC/M23 yagize iti: “Ibi bitero binyuranyije n’amasezerano yo guhagarika imirwano, byongeye kwibasira abaturage b’abasivili mu ijoro ryo ku wa Mbere, itariki 10 Ugushyingo, rishyira kuri uyu wa Kabiri, itariki 11 Ugushyingo 2025, kuri iyi nshuro ahitwa Luki, muri Teritwari ya Masisi.”

 

 

Mu guhangana n’ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi byibasira inzirakarengane, AFC / M23 ivuga ko itamagana gusa aya makosa yagiye akorwa, ahubwo yongeye gushimangira ubwitange budasubirwaho bwo kurinda no kurengera abasivili, bamaze igihe bibasirwa n’Ingabo za Kinshasa.