Mu gihe DRC ivuga ko yatangije ubukangurambaga busaba ko inyeshyamba z’Abanyarwanda zo mu mutwe wa FDLR kwitanga no gushyira intwaro hasi, hagamijwe ko basubizwa mu Rwanda bakanga bakazahatirwa gutaha ku gahato, ubu uyu mutwe wo uravuga ko uzirwanaho kugeza igihe Leta y’u Rwanda izemerera kugirana ibiganiro na bo. Iki cyiciro cyo kugerageza gusaba izi nyeshyamba gushyira intwaro hasi kiri mu rwego rw’amasezerano yo ku itariki ya 27 Kamena yasinywe hagati ya Kinshasa na Kigali i Washington.
Ku itariki ya 7 Ugushyingo 2025, Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda byasuzumiye hamwe imyiteguro y’ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya FDLR maze byemeza amasezerano yo kubishyira mu bikorwa. Izi gahunda zigaragaza ubushake buhuriweho bwo guhagarika uyu mutwe witwaje intwaro, ufatwa nk’umwe mu ya kera mu yikorera mu burasirazuba bwa Congo.
“Kurambika intwaro hasi ni inzozi”
Lt. Col. Octavien Mutimura, Umuvugizi wa FDLR-FOCA, yamaganye yivuye inyuma ibyo gushyira intwaro hasi kose. Mu kiganiro yagiranye na RFI yagize ati: “Hagomba gusuzumwa impamvu y’intambara yacu yitwaje intwaro. Turi hano kugira ngo twirinde ndetse turinde n’impunzi z’Abanyarwanda zatereranywe. Gushyira intwaro hasi nta bisabwa byose bikenewe bishyizwe hamwe ni inzozi.”
Ku kijyanye no kumenya niba nta bwoba bafite bw’ibitero bihuriweho bashobora kugabwaho, Umuvugizi wa FDLR yagize ati: “Iyo uri mu muriro, ntushobora gutinya kwibasirwa. Turi bamwe mu bipimo bya Kigali. Tuzarwana kugeza igihe Kigali yemeye ibiganiro hagati y’Abanyarwanda no gutaha mu buryo bwiyubashye kw’impunzi.”
FDLR ivuga kandi ko ikomeje kwibasirwa n’ibitero bya AFC / M23. Octavien Mutimura abisobanura agira ati: “Turi mu turere turimo kuberamo imirwano. AFC / M23 iradutera kandi itera ubwoba impunzi zacu. Dufite inshingano zo kubarinda.”
Mu gihe FDLR ivuga ko ishaka kurinda impunzi z”Abanyarwanda, ibikorwa byo gutaha mu gihugu byo birakomeje ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi (UNHCR). Ku itariki ya 21 Ukwakira, Abanyarwanda 277 bambutse umupaka wa Rubavu bava mu burasirazuba bwa DRC. Muri Kanama, impunzi 532, ziri mu miryango 168, zari zamaze gusubira mu Rwanda. UNHCR ivuga ko mu mezi atatu, abantu barenga 800 bahisemo gutaha ku bushake.
Ariko kuri FDLR, UNHCR ntabwo igira uruhare rutabogamye. Octavien Mutimura arabyamagana agira ati: “Impunzi ni ababyeyi bacu, abana bacu. Ntushobora gutandukanya umuryango w’Abanyarwanda kuriya. Bamwe mu bantu boherejwe mu Rwanda babifashijwemo na UNHCR ni Abanyekongo. Abandi barafatwa hanyuma bagasubizwayo ku gahato. Turashinja UNHCR gukina umukino w’u Rwanda.”
Hagati aho, u Rwanda rwo rukomeje inzira yo gusubiza abataha mu buzima busanzwe. Ku itariki ya 7 Ugushyingo, icyiciro cya 76 cy’iyi gahunda cyatangijwe mu kigo cya Mutobo i Musanze, hamwe n’abahoze muri FDLR 156 n’imitwe yitwara gisirikare iyishamikiyeho. Hateganijwe amezi atatu y’amahugurwa, yibanda ku gusubizwa mu buzima busanzwe, imyitwarire myiza, n’uburere mboneragihugu.