Igisirikare cy’u Burundi (FDNB) cyatangaje ko ingabo zacyo ziri mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zafunze inzira ziva mu Minembwe, mu rwego rwo gukumira ibitero bishobora kugabwa ku mujyi wa Uvira no ku mupaka w’u Burundi.

 

FDNB yatangaje ibi nyuma y’uko mu cyumweru gishize abatuye mu Minembwe bakoze imyigaragambyo ikomeye yamagana ibikorwa byo gufunga inzira bivugwa ko byakozwe n’ingabo z’u Burundi n’abo bakorana, bikabuza ibicuruzwa by’ingenzi byaturukaga cyane muri Uvira kugera muri kariya gace.

 

Abigaragambya bagaragaje ko Ingabo z’u Burundi zafunze inzira mu duce twa Mikarati, Point-Zero n’ahandi, basaba ko izo ngabo zasubira iwabo “ntizivange mu bibazo bya Congo.”

 

Umuvugizi w’Ingabo z’u Burundi, Général de Brigade Gaspard Baratuza, umuvugizi w’ingabo z’u Burundi, yabwiye BBC ko “nta musirikare n’umwe w’u Burundi mu Minembwe.”

 

Yakomeje agira ati: “Iyo myigaragambyo bayiteguye kugira ngo bayobye amahanga, bafata abana n’abagore babajyana mu mihanda ngo bigaragambye bavuga ko bamagana Abarundi, ariko nta Murundi uri muri ako gace.”

 

Baratuza yasobanuye ko abasirikare b’u Burundi bari ahitwa Muramvya, Mugeti, na Majembwe, ati: “Mubaze Abanyamulenge baho babana neza n’ingabo z’u Burundi ku buryo barema amasoko nta kibazo. Aho i Minembwe bari kumwe n’abanzi, ni bo barimo guteza urusaku.”

 

Yongeyeho ati: “Iyo Point-Zero bavuga n’ahandi ni inzira bashaka kunyuramo bajya gushakira ibyo kurya baha abanzi, ni yo mpamvu zahafunze. Nta muntu ufite uburenganzira bwo kunyura inzira agiye guhungabanya umutekano i Uvira cyangwa ku mupaka. Ariko abatuye za Muramvya, Mujeti, Majembwe, bo baragenda nta nkomyi.”

 

Amakuru avuga ko u Burundi bufite muri Kivu y’Amajyepfo Ingabo zirenga 10,000.

Ingabo z’u Burundi zivuga ko ziri muri RDC no mu rwego rwo kurwanya imitwe y’inyeshyamba z’Abarundi nka Red-Tabara na FNL-Nzabampema, zivuga ko iyo mitwe ikorana na Twirwaneho na AFC/M23, ariko iyo mitwe yo ikabyamaganira kure.

 

Uvira ni kamwe mu duce dufite agaciro kanini muri Kivu y’Amajyepfo, kandi ubu gahanganye n’umutwe wa M23 na Twirwaneho, nyuma y’uko iyi mitwe ifashe ibindi bice biri hafi y’aho ku ntera y’iby’ibilometero hafi ijana mu majyaruguru no mu burengerazuba bwa Uvira.

 

Baratuza yavuze ko Minembwe ari inzira M23 ishaka gukoresha kugira ngo bagere i Uvira, yungamo ati: “Ni yo mpamvu tugomba kuyifunga. Uvira tugomba kuyirinda, kandi kugira ngo tuyirinde bisaba kugenzura impande zose.”

 

Yongeyeho ati: “Uje avuye i Minembwe aba ari gukorana n’umwanzi, uwo ntabwo yemerewe kwambuka, birumvikana. Nibitandukanye n’abanzi n’abo bagizi ba nabi, bazareba ko batabona umutekano wabo. Ariko igihe bakiri mu bikorwa bya Red-Tabara n’abandi bakorana, bigaragara ko bagamije kudusatira, ntitwabareka.”