Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatanu yeretse abaturage bo mu gace ka Nzibira muri Teritwari ya Walungu imwe muri drone z’intambara zo mu bwoko bwa CH-4 ingabo zawo ziheruka guhanura.

 

Muri iki cyumweru ni bwo izo drone uko ari ebyiri zahanuwe.

Imwe yahanuriwe muri Teritwari ya Masisi aho ku wa Kabiri tariki ya 11 Ugushyingo yari yiriwe irasa ku birindiro bya AFC/M23 ndetse no mu duce dutuwe n’abaturage, mu gihe indi yahanuriwe mu bice bya Walungu.

 

Ingabo za Leta ya RDC zari zimaze amezi hafi abiri zifashisha ziriya drone zikorerwa mu Bushinwa mu kugaba ibitero bikomeye kuri M23 bamaze imyaka ine barwanira mu burasirazuba bwa kiriya gihugu.

 

Ibicece by’imwe muri drone byeretswe abaturage bigaragaramo amapine, amababa ndetse n’ibindi bice byayo bitandukanye.

 

Ingabo za M23 zahanuye ziriya ndege zitagira abapilote, nyuma y’iminsi mike Perezida w’uriya mutwe, Bertrand Bisimwa ateguje ko bagiye gutangira kuzihanura mu rwego rwo gushyira iherezo ku kibazo ziteje abaturage.

 

Ipine rya drone ya CH-4 iheruka guhanurwa riri mu bice byeretswe abaturage

Ibisigazwa bitandukanye byeretswe abaturage