U Bufaransa bwemeje ko bwabonye umurwayi wa mbere wa Ebola ufitanye isano n’icyorezo kiri kwibasira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko umuganga wari umaze igihe mu butumwa bw’ubutabazi muri icyo gihugu asanzwemo iyi virusi akigera ku butaka bw’u Bufaransa.

 

Minisiteri y’Ubuzima y’u Bufaransa yatangaje ko uwo muganga yahise ashyirwa mu kato kugira ngo yitabweho, ndetse hanatangira igikorwa cyo gushakisha no gukurikirana abantu bose yaba yarahuye na bo nyuma yo kugera mu gihugu.

 

Inzego z’ubuzima muri iki gihugu icyakora zashimangiye ko ibyago byo gukwirakwira kwa Ebola mu Burayi bikiri hasi cyane.

 

Uyu ni wo murwayi wa mbere wa Ebola wagaragaye mu Bufaransa kuva iki cyorezo cyatangira muri RDC.

Icyakora, si ubwa mbere virusi yambutse imipaka kuko hari n’abandi barwayi bagaragaye muri Uganda, mu gihe hari n’umunyamerika wari warajyanywe kwivuriza mu Budage nyuma yo kuyandura.

 

Icyorezo kiri muri RDC cyatewe n’ubwoko bwa Ebola buzwi nka Bundibugyo, ubwoko budafitiwe urukingo cyangwa umuti wihariye kugeza ubu.

 

 

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko iki cyorezo cyabaye ikibazo cy’ubuzima rusange gihangayikishije isi muri Gicurasi 2026.

 

Amakuru aheruka agaragaza ko iki cyorezo kimaze kwandurwa n’abantu barenga 1,000 muri RDC no guhitana nibura 267, kikaba ari cyo cyorezo cya Ebola cyagize umubare munini w’abanduye mu kwezi cya mbere kurusha ibindi byose byabaye muri Afurika.

 

 

Nubwo kuba Ebola yageze mu Bufaransa byateye impungenge, abayobozi b’inzego z’ubuzima bavuga ko igihugu gifite ubushobozi bwo kuyikumira binyuze mu kato, gukurikirana abahuye n’umurwayi no kubahiriza amabwiriza akomeye yo kurwanya indwara zandura.

[mc4wp_form]