Ifoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga igaragaza abasirikare benshi b’Abarundi bari kumwe n’abacanshuro b’abazungu, mbere yo kujya guhanganira na AFC/M23 na Twirwaneho ku rugamba.

Muri iyo foto, abasirikare b’u Burundi n’abo bacanshuro bagaragara bari ku kibuga cy’indege, mbere yo kurira amakamyo.

 

Amakuru ava mu masoko atandukanye avuga ko aba basirikare bari mu myiteguro yo koherezwa mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo kugira ngo bafashe Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu bikorwa byo gushaka kwisubiza ibice bigenzurwa n’umutwe wa Twirwaneho ndetse n’uwa M23.

 

Aya makuru aje akurikira andi BWIZA yari yatangaje mu cyumweru gishize, yavugaga ko hari abasirikare b’u Burundi hamwe n’abacanshuro boherejwe mu mujyi wa Baraka banyuze mu kiyaga cya Tanganyika, mu rwego rwo gukaza umutekano no kurinda uwo mujyi.

Amakuru aturuka mu masoko ya gisirikare avuga ko ingabo za FARDC, zifatanyije n’Ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe iyishyigikiye, zishobora kugaba ibitero ku bice birimo Point-Zéro na Minembwe, aho Twirwaneho ifite ibirindiro bikomeye.

 

Icyakora, kugeza ubu nta ruhande rwa FARDC cyangwa urw’Ingabo z’u Burundi ruragira icyo rutangaza ku mugaragaro ku bijyanye n’aya makuru, ndetse n’umutwe wa M23 cyangwa Twirwaneho na wo ntacyo uravuga ku myiteguro y’ibi bitero bivugwa.

Mu minsi ishize, ibikorwa bya gisirikare byakajije umurego mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo, imirwano yabaye isiga ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC zirukanwa mu bice hafi ya byose by’ingenzi mu misozi miremire.

[mc4wp_form]