Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Aston Villa, Francesco Calvo, yavuze ko ubufatanye iyi kipe yagiranye na Visit Rwanda atari amasezerano agamije amafaranga gusa, ahubwo ko ari urugendo rw’igihe kirekire ruzafasha iyi kipe kwagura izina ryayo muri Afurika no guteza imbere umupira w’amaguru.
Ibi yabigarutseho nyuma y’uko Aston Villa itangaje Visit Rwanda nk’umuterankunga mushya uzajya ugaragara imbere ku mwambaro wayo mu gihe cy’imyaka ibiri.
Calvo yavuze ko kubona umuterankunga mushya bitari byoroshye kuko amakipe menshi yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza yari ari gushaka abasimbura ibigo by’imikino y’amahirwe byaciwe ku myambaro.
Ati “Twagize amezi 12 akomeye y’imishyikirano, ariko twihanganye ntitwihutire kwemera amasezerano ayo ari yo yose. Twasoje tubonye umufatanyabikorwa utari uduhaye amafaranga gusa, ahubwo unadufasha kugera ku ntego zacu z’igihe kirekire.”
Yasobanuye ko Aston Villa yifuzaga umufatanyabikorwa ufite izina rikomeye, ushobora gufasha iyi kipe mu bikorwa byo kwamamaza no kwagura isoko ryayo, ibintu avuga ko Visit Rwanda yujuje neza.
Calvo yavuze ko kimwe mu byo biteze kuri ubu bufatanye ari ukongera umubare w’abafana ba Aston Villa muri Afurika.
Ati “Twizera ko ubu bufatanye buzadufungurira amarembo yo kwagura abafana bacu muri Afurika. Si u Rwanda gusa tureba, ahubwo ni umugabane wa Afurika muri rusange. Turabona ko ari isoko rizakura cyane mu myaka iri imbere, haba mu bukungu no mu mupira w’amaguru.”
Yongeyeho ko aya masezerano afite indi ntego ikomeye yo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda, nk’uko Aston Villa yabikoze no mu bindi bihugu bya Afurika birimo Côte d’Ivoire na Ghana.
Ati “Ubu bufatanye buzadufasha gusohoza intego yacu yo guteza imbere umupira w’amaguru. Ntabwo bugamije kwinjiza amafaranga gusa, ahubwo ni no guteza imbere siporo no gufasha impano z’abakiri bato.”
Calvo yavuze kandi ko Aston Villa yakoze ubushakashatsi bwimbitse mbere yo kwemera gukorana na Visit Rwanda, iganira n’andi makipe asanzwe afitanye imikoranire n’u Rwanda kugira ngo imenye uko ayo masezerano akorwa.
Yavuze ko basanze u Rwanda ari igihugu gitekereza ku hazaza, gikoresha siporo mu kumenyekanisha ubukerarugendo no gukurura ishoramari, ndetse no gutera ishema abaturage bacyo binyuze mu makipe akomeye yo ku Mugabane w’u Burayi.
Calvo yagaragaje ko impamvu bahisemo Visit Rwanda ari uko babona ari umufatanyabikorwa ushobora kubafasha kubaka umubano urambye.