Donald Trump yashinje u Bushinwa kwivanga mu matora yo mu 2020 ndetse avuga ko uburyo bwifahishwa mu matora ya Amerika bufite ibibazo bikomeye mu buryo ategurwa n’uburyo abungwabungwa.
Trump wavugiye muri White House ku wa 16 Nyakanga, amaze igihe agaruka ku birego bitagira ibimenyetso by’uko habaye uburiganya mu matora yari ahanganyemo na Joe Biden n’uburyo ibihugu by’amahanga byayivanzemo.
Muri iryo jambo ryamaze hafi iminota 30, ryatanzwe habura amezi atatu ngo habe amatora yo hagati mu gihembwe azaba mu Ugushyingo 2026.
Trump yavuze ko yashyize ku mugaragaro inyandiko z’ubutasi zibarirwa mu magana, ko zigaragaza ko Beijing yagerageje guhindura ibyavuye mu matora ishyigikira Biden.
Icyakora, inzego z’ubutasi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zaratangaje mbere ko nta kimenyetso cy’uko u Bushinwa bwivanzemo mu matora yo mu 2020.
Trump yavuze iryo jambo ari kumwe na bamwe mu bayobozi bakuru bamwegereye, ariko abanyamakuru ntibahawe umwanya wo kumubaza ibibazo.
Trump yashinje u Bushinwa kugera ku makuru y’abatora bagera kuri miliyoni 220 mu buryo butemewe, arimo amakuru yabo bwite.
Yavuze ko amakuru y’abatora muri Leta 18 “yaguzwe, yibwe cyangwa yinjiriwe n’Abashinwa hakoreshejwe ikoranabuhanga” ndetse anenga abavuga ko babonye icyo kibazo kutakigeza ku bayobozi ba Leta cyangwa ku Nteko.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yahakanye byimazeyo ibyo birego, ivuga ko ibyo Trump yavuze ari “ibihimbano bidafite ishingiro”.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Lin Jian, yavuze ko ibyo birego ari ibikorwa byo gusebanya bigambiriwe kandi ko “byamaze kugaragara ko nta shingiro bifite”.
Nubwo amakuru menshi y’abatora muri Amerika aba asanzwe aboneka ku mugaragaro, Trump ntiyagaragaje mu ijambo rye ibimenyetso by’uko u Bushinwa bwakoresheje ayo makuru mu guhindura uburyo amatora yakozwe cyangwa kugira uruhare mu byavuye mu matora.
Mu gihe Trump yavugaga ijambo, White House yasohoye inyandiko z’amakuru y’ubutasi zibarirwa mu magana, ariko inyinshi muri zo zakuwemo amakuru menshi.
Abo mu Ishyaka ry’Aba-Démocrates bashinje Trump kugerageza guteza urujijo no gutuma abaturage batizera umutekano w’amatora yo mu Gushyingo azagena ishyaka rizagenzura Inteko Ishinga Amategeko muri manda isigaye ya perezida.
Ibyo Trump yavuze bihabanye n’ibyagaragajwe n’inzego z’ubutasi za Amerika mbere. Raporo y’Inama y’igihugu ishinzwe ubutasi (National Intelligence Council) yo mu 2021 yavuze ko ifite icyizere kinini ko u Bushinwa butigeze bwivanga mu matora ya perezida yo mu 2020.
Raporo igira iti “Dusesenguye twasanze u Bushinwa butarivanze mu matora, bwabitekerejeho ntibwabishyira mu bikorwa hagamijwe guhindura ibyavuye mu matora ya perezida wa Amerika.”
Trump yavuze ibi nyuma y’uko hatangajwe ibyavuye mu ikusanyamakuru ryakozwe na Washington Post-Ipsos, ryerekanye ko icyizere Abanyamerika bafitiye imiyoborere ye cyamanutse kigera kuri 37%, mu gihe benshi bahangayikishijwe n’ubuzima buhenze ndetse n’intambara ikomeje hagati ya Amerika na Iran.
Mu bindi Trump yavuze, harimo ko imashini zikoreshwa mu matora muri Amerika zidafite umutekano uhagije ku buryo ibihugu by’amahanga nk’u Burusiya, u Bushinwa na Iran byayivangamo.
Amatora azaba mu Ugushyingo 2026 yo hagati muri manda (Midterm Elections) muri Amerika, aba hagati mu gihe Perezida aba amaze imyaka ibiri ayobora igihugu, mbere y’uko manda ye y’imyaka ine irangira.
Abanyamerika batora bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, barimo abasenateri n’abadepite, ndetse n’abandi bayobozi bo ku rwego rwa Leta.
Aya matora afatwa nk’ikizamini ku muyobozi uri ku butegetsi kuko ashobora guhindura imbaraga amashyaka afite mu Nteko, bikagira ingaruka ku buryo Perezida azajya ashyira mu bikorwa gahunda ze mu myaka ibiri isigaye ya manda ye.