Isahani y’Umunyarwanda muri restaurant, mu birori cyangwa mu ngo, usanga itaburaho inyama yaba iy’inka, inkoko, cyangwa irindi tungo ariko muri iki gihe biri kuba ingorabahizi.

 

Haba mu ngo na restaurant usanga hari ikiri guhinduka cyane ku bijyanye n’inyama aho bamwe bahisemo kuba baretse kuzitegura, abandi bazamura ibiciro ku isahani kugira ngo batagwa mu bihombo. Hari nka restaurant zahisemo gusimbuza amagi inyama, izindi zongeraho amafaranga ari hagati ya 500 na 1000 Frw ku isahani.

 

Ku masoko hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba, inyama irabona umugabo igasiba undi.

 

 

Muri iyi minsi, inyama ziri kwigonderwa n’abifite kuko ikiguzi cyazo cyatumbagiye aho ikilo cy’iz’inka kiri kugura hagati ya 10.000 Frw na 13.000 Frw bitewe n’aho uziguriye. Ni izamuka ridasanzwe kuko zari zivuye kuri 6500 na 8000 Frw.

 

Umuganga mu ibagiro SABAN Ltd riri muri Nyabugogo, Mbabazi Olivier, yabwiye IGIHE ko nyuma y’uko bigaragaye ko inka zarwaye indwara y’ubuganga, hafashwe icyemezo cy’uko amatungo yuza (inka, ihene n’intama) abanza kugenzurwa, uturere tumwe dushyirwa mu kato mu kwirinda ko iyo ndwara yakwira hirya no hino.

 

Ati “Iyo utwo turere batadushyira mu kato, icyorezo cyari gukwira mu gihugu hose, natwe hano tukaba dushobora kugira abantu bayirwara. Byagize ingaruka kuko inka nke zabashaga kugera hano zo mu tundi turere zahageraga zihenze natwe tuzamura ibiciro.”

 

Yagaragaje ko igiciro cyo kuranguza inyama cyavuye ku 6000 Frw kigera ku 8500 Frw bituma uwaranguye na we azamura igiciro bijyanye n’aho acururiza.

 

 

Yasobanuye ko ibyo byagize ingaruka zikomeye kuko inka zibagwa zagabanyutse cyane aho zavuye ku nka 150 iri bagiro ryabagaga ku munsi, zigera kuri 50 ariko ko hari n’iminsi wasangaga ibagiro ribura izo ribaga.

 

Yasobanuye ko iyo ndwara ifite ubukana kuko uretse inka n’amatungo biyirwara, n’umuntu uriye itungo riyirwaye ayandura, akarwara ndetse akaba yanakwicwa na yo.

 

 

Abacuruza inyama bagaragaza ko guhenda kwazo kwatumye abaguzi bagabanyuka kubera ko ikiguzi cyazo kiri hejuru.

 

Mukantagara Olive yagaragaje ko ibyo bacuruzaga na byo byagabanyutse kuko wasangaga ku munsi baracuruzaga nk’ibilo 200 ariko kuri ubu bitagishoboka.

 

 

Ati “Aho ibiciro bimaze kuzamukira, inyama zabuze abazigura kubera ko ibiciro byazamutse cyane. Abakiliya bazaga zikigura 7000 baragabanyutse cyane. Nka mbere twaranguraga nk’ibilo 200 by’inyama z’inka zikarara zishize ariko ubu zamaraga iminsi nk’itatu kubera ibiciro byazamutse.”

 

 

Tuyishime Florent wotsa brochettes mu Mujyi wa Kigali yagaragaje ko kuri ubu izo yotsaga zagabanyutse cyane kubera ibiciro biri hejuru ndetse n’abantu bamugana bagabanyutse.

 

Ati “Ntabwo ngikunda kuzicuruza cyane kubera ko nta nyungu ndi gukuramo. Ngura duke kugira ngo nze kuziha wa muntu usanzwe ari umukiliya wanjye. Ubusanzwe nacuruzaga nk’ibilo birindwi ariko ubu nguze ibilo bibiri gusa.”

 

Ibiciro by’inyama z’inkoko na byo byararazamutse cyane kuko ikilo cyavuye ku 4500 Frw kigera kuri 6500 Frw kubera uburyo abantu bari batangiye kuziyoboka.

 

 

Iby’inyama z’amatungo magufi nk’ingurube na byo byarazamutse, iz’ihene n’intama na zo biba uko. Kuri ubu nk’ibagiro rya Nyabugogo rimaze iminsi itatu ritabaga ihene cyangwa intama.

 

Icyizere kirahari

 

Imbabazi Aime ucuruza inyama muri Nyabugogo yagaragaje ko kuri ubu igiciro gisa n’ikiri kugabanyuka kubera ko abaguzi bagabanyutse cyane, bituma abacuruzi babigabanya kugira ngo birinde ibihombo.

 

Yagaragaje ko ubu ikilo cy’inyama z’inka kiri kugura hagati ya 8500 Frw na 11.000 Frw bitewe n’ubwoko bw’inyama n’aho umuguzi aziguriye.

 

Umuganga w’amatungo, Mbabazi Olivier, we yagaragaje ko ubu i Kigali bamaze kubona aho bashobora gukura amatungo yo kubaga, kuko mu turere two mu Burengerazuba byamaze kugaragara ko nta ndwara ihari.

 

Ibyo byatumye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) gikomorera amatungo yo muri utwo turere. Ku wa 15 Nyakanga 2026 hari ibagiro rya Nyabugogo ryabagiwemo inka 120.

 

Mbabazi yavuze ko n’ibiciro bigiye gutangira kugabanyuka, asaba abaturage kongera gutinyuka inyama kuko mbere yo kubaga amatungo mu mabagiro yemewe, abanza gusuzumwa n’abaganga babifitiye ububasha.

 

Ibindi bicuruzwa na byo byaratumbagiye…

 

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, giheruka gutangaza ko ibiciro ku masoko muri Kamena 2026 byazamutseho 13% ugereranyije n’uko byari bimeze muri Kamena 2025.

 

 

Ibiciro byazamuwe cyane n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 7,5%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 13%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 20,5%, ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 71,2%, iby’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 26% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 15,9%.

 

 

Iyo uganiriye n’abacuruzi ku masoko atandukanye, bakwereka ko ibiciro ku bizamuka buri munsi.

Nk’ikilo cy’isambaza zumukije mu mavuta kuri ubu kiri kugura 15.000 Frw kivuye kuri 11.000 Frw bisobanuye ko cyazamutseho 4000 Frw. Ni amafaranga menshi ugereranyije n’uko byari bimeze muri Gicurasi 2026.

 

 

Indagara na zo zabaye imari ishyushye kuko izo muri Tanzania, ikilo kiri kugura 7000 Frw, indagara za Zanzibar ikilo kigeze ku 9.000 kivuye ku 7.500, mu gihe indagara z’umunyu zigeze kuri 4500 zivuye kuri 3500 Frw.

 

 

Umunyu na wo ku isoko warahenze kuko ikilo cyawo cyavuye ku mafaranga 500 Frw kigera kuri 700 Frw.

Ibiciro by’ifi na byo byarazamutse cyane kuko nk’ifi zo mu bwoko bwa Tomson ikarito y’ibilo 10 yavuye ku 21000 Frw yarangurwaga, igera kuri 37000 Frw, ikarito y’ibilo 15 yo yavuye ku 38000 Frw igera kuri 55.500 Frw.

 

 

Ibyo byatumye ku bagura nkeya bijyanye n’ubushobozi bafite biba ingorabahizi kuko kuri ifi nto yaguraga 500 Frw iri kugurwa 1000 Frw.

 

Amavuta yo guteka na yo ari mu byahenze cyane kuko ijerekani ya litiro 20 yavuye kuri 45.000 Frw igera kuri 53000 Frw, litiro eshatu zavuye kuri 6500 Frw zigeze ku 9000 Frw.

 

Urebye umuceri n’isukari ni byo bisa n’ibitarazamutse cyane muri iyi minsi mike ishize ariko na byo byari bimaze igihe kinini biri hejuru.

 

Imbuto na zo ntizasigaye inyuma kuko nk’umwembe waguraga 250 Frw kuri ubu uri kugura 800 Frw, ibinyomoro, amatunda n’ibindi na byo byagiye bizamukaho amafaranga ari hagati ya 200 Frw na 500 Frw ku kilo.

 

 

Mukarusanga Ruth yavuze ko ibiciro ku masoko usanga bihinduka umunsi ku wundi kandi bishimangira ko ari ibihe bigoye abantu bagezemo.

 

 

Umuturage wo mu Karere ka Rulindo, Nyirabyirabo Emeline, yasobanuye ko n’ibijumba, amateke, imyumbati n’ibishyimbo biri kugenda bihenda.

 

 

Kuri ubu ibase y’ibijumba iri kugura 8000 Frw kandi mu bihe bishize yaguraga hagati ya 3000 na 4000 Frw, imyumbati yo igeze ku 6000 Frw.

 

 

Nyirabyirabo yanavuze ko n’ibindi biribwa biboneka mu gihugu biri guhenda kubera ko umusaruro wabyo wabaye muke kandi bikenewe na benshi.

[mc4wp_form]