Ibitero by’u Burusiya byahitanye abantu batatu, barimo umwana, mu karere ka Kyiv muri Ukraine, nk’uko abayobozi baho babitangaje.

 

Ibitero byabereye ahantu hatatu mu Karere ka Boryspil, hafi y’umurwa mukuru Kyiv. Abandi bantu batatu bakomeretse muri ibyo bitero.

 

Mu mujyi wa Kyiv na ho hatangajwe inkongi z’umuriro mu duce tubiri nyuma y’uko hatanzwe umuburo w’ibitero byo mu kirere. Abatuye n’abari mu mujyi bumvise urusaku rw’ibisasu byinshi.

 

Ibi bibaye mu gihe u Burusiya bukomeje kugaba ibitero bya misile na drones muri Ukraine, mu gihe Kyiv na yo ikomeje gusaba ibihugu biyishyigikiye kongera ubufasha mu bijyanye no kwirinda ibitero byo mu kirere.

 

Reuters ivuga ko Ukraine ikomeje guhura n’ikibazo cyo kugira uburyo budahagije bwo guhangana na misile za ballistique, ibintu bituma uturere dutandukanye dukomeza kwibasirwa n’ibitero.

 

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine imaze imyaka irenga ine, kandi ibitero ku mijyi n’ahatuwe n’abasivili bikomeje gutuma abaturage benshi bahasiga ubuzima cyangwa bagakomereka.

[mc4wp_form]