Tanzania iri kugenda ifata umwanya ukomeye mu kugeza ibiribwa ku isoko rya Kenya, mu gihe Uganda yo yagize igabanuka mu bucuruzi butemewe n’iki gihugu.
Imibare y’Ikigo cy’Ibarurishamibare cya Kenya (KNBS) igaragaza ko ubucuruzi butemewe hagati ya Tanzania na Kenya bwazamutseho 62%, bugera kuri miliyoni 1.28 z’amadolari muri Kamena 2025.
Ibi byatumye Tanzania irenga Uganda na Somalia, iba igihugu cya kabiri Kenya yagiranye na cyo ubu bwoko bw’ubucuruzi bwinshi muri icyo gihe.
Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibicuruzwa byinjiraga muri Kenya bivuye muri Tanzania. Agaciro k’ibyinjijwe karenze inshuro ebyiri, kava kuri $426,386 mu Kuboza 2024 kigera kuri $974,818 muri Kamena 2025.
Ibiribwa n’amatungo ni byo byagize uruhare runini. Muri Kamena, byari bingana na 78.5% by’ibicuruzwa byinjiye muri Kenya binyuze mu bucuruzi butemewe.
Tanzania yatanze 47.4% by’ibyo bicuruzwa. Harimo umuceri, ihene, isukari, inka n’ibigori.
Umupaka wa Namanga uri hagati ya Kenya na Tanzania na wo wagize uruhare runini muri iyi nzira. Ni wo winjizaga ibicuruzwa byinshi muri Kenya muri icyo gihe, ukurikirwa na Moyale, Isebania na Malaba.
Ubu bucuruzi bwiyongereye mu gihe Kenya yari ifite ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa. Umusaruro muke w’ibihingwa bimwe watumye igihugu gikenera ibicuruzwa byinshi bituruka hanze.
Nubwo Kenya muri rusange yagize igabanuka ry’ubucuruzi butemewe n’ibihugu biyikikije, Tanzania yo yakomeje kongera ibyo yoherezaga ku isoko rya Kenya.