Bank of Kigali iri gushaka kongera uruhare rwayo mu bucuruzi bukorwa hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, binyuze muri serivisi zigenewe abacuruzi b’Abashinwa bakorera mu Rwanda.
Iyi banki yatangije BK Business Club, igamije kwegera abacuruzi b’Abashinwa no kubafasha kubona serivisi z’imari zijyanye n’ibikorwa byabo.
Iki gikorwa cyabereye i Kigali ku wa 21 Kanama 2026. Cyahuje abacuruzi b’Abashinwa, abayobozi ba Bank of Kigali n’abandi bafatanyabikorwa.
Bank of Kigali ivuga ko abacuruzi bakorana n’u Bushinwa bakeneye uburyo bworoshye bwo kwishyura, kubona inguzanyo no kohereza amafaranga hagati y’ibihugu byombi.
Muri gahunda yayo, banki iri gutegura no kwagura serivisi zirimo imari y’ubucuruzi, inguzanyo zifasha ibigo gukomeza ibikorwa ndetse n’izifasha ishoramari.
Hari kandi gahunda yo gutuma Bank of Kigali iba banki ya mbere mu Rwanda izaba Direct Participant muri CIPS, uburyo bw’u Bushinwa bwo kwishyurana hakoreshejwe amafaranga ya yuan. Ibi bishobora koroshya ubwishyu hagati y’ibigo byo mu Rwanda n’u Bushinwa.
Bank of Kigali ivuga ko ubu buryo bushobora gufasha ibigo bikorana n’u Bushinwa kugabanya inzira banyuramo mu kohereza no kwakira amafaranga.
Iyi gahunda ije mu gihe umubano w’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa ukomeje kwaguka, aho ibigo by’Abashinwa bikomeje kugira uruhare mu bikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari mu Rwanda.