Abantu batandatu bo mu Murenge wa Gataraga, Akarere ka Musanze bapfuye bazize impamuka y’ikirombe bari bagiye gucukuragamo igitaka gikoreshwa mu kubumba amatafari kikabagwira.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Kanama 2026, ubwo abo baturage bari mu bikorwa byo gucukura igitaka cyo kubumbamo amatafari.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yatangaje ko bane muri abo baturage bahise bapfira aho impanuka yabereye, mu gihe abandi babiri baguye mu Bitaro bya Ruhengeri nyuma yo kugezwayo.
Yavuze ko ibikorwa byo gucukura icyo gitaka byakorwaga mu buryo butemewe n’amategeko, kandi ko ababikoraga batari bafite ubumenyi bukenewe bwo gucukura mu buryo butekanye.
CIP Ngirabakunzi yavuze ko uburyo icyo gitaka cyari kirimo gucukurwa bushobora kuba bwaratumye uruhande rw’ikirombe ruriduka, bikarangira ubutaka bugwiriye abari imbere.
Ati: “Iki kinombe cyacukurwamo itaka babumbamo amatafari ku buryo butemewe, ni cyo cyaje kugwira abagore batandatu, bane barapfa, abandi babiri barakomereka, haketswe ko ari uko nta bumenyi bwo gucukura bari bafite, bagacukura nabi kikabagwira.”
Nyuma y’impanuka, abaturage bo mu gace yabereyemo ndetse n’inzego z’umutekano bahise batabara, bakuraho ubutaka bwari bwagwiriye abo bagore mu rwego rwo kubageza hanze no gushakisha abashoboraga kuba bakiri bazima.
Nyir’ikirombe yahise atabwa muri yombi nyuma y’iyi mpanuka, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB yo mu Murenge wa Busogo, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza uko ibikorwa byari biteye n’uwabigizemo uruhare.
Polisi yasabye abaturarwanda kwirinda ibikorwa by’ubucukuzi bikorerwa mu buryo butemewe, iburira ko kutubahiriza amabwiriza y’umutekano bishobora guteza impanuka zikomeye kandi zigahitana ubuzima.
CIP Ngirabakunzi yasabye abantu bashaka gushora imari mu bikorwa by’ubucukuzi n’ubwoko bw’amabuye n’ibitaka kubanza kubona impushya zisabwa, ndetse bagashyira imbere umutekano w’abakozi.
Ati: “Abantu birinde kujya mu bucukuzi butemewe ahubwo babutangeho amakuru kuko bwongera ibyago by’impanuka. Abafite ibirombe basabwa gukora buryo bwemewe n’amategeko, bagashakirira ibikoresho by’ubwirinzi abo bakoresha ndetse bakanabaha ubwishingizi kuko nibyo bitanga umutekabo ku bacukura”
CIP Ngirabakunzi yaboneyeho kwihanganisha imiryongo y’abo ati: “Twihanganishije imiryango yabo.”
Iyi mpanuka ibaye mu gihe inzego zishinzwe umutekano zikomeza gushimangira ko ibikorwa by’ubucukuzi bigomba gukorwa hubahiriza amabwiriza agenga umutekano b’abakoramo, hagakoreshwa abakozi babifitiye ubumenyi ndetse n’ibikoresho bibarinda.