Uganda iri gutegura kohereza abasirikare bagera ku 1,200 muri Gaza, mu rwego rwa gahunda mpuzamahanga igamije gufasha kubungabunga agahenge no guteza imbere umutekano muri aka gace.
Ibi bije nyuma y’uko abayobozi b’ingabo za Uganda na Burundi basuye Israel mu cyumweru gishize, baganira ku ruhare ibyo bihugu byagira muri izo ngabo mpuzamahanga.
Uganda yamaze kubona uburenganzira bwa Parliament bwo gutanga abo basirikare, mu gihe Burundi itarafata icyemezo cya nyuma, nubwo abayobozi bayo bagaragaje ko bashishikajwe no kwinjira muri iyi gahunda.
Izo ngabo ziteganyijwe kuba zigizwe n’abasirikare bagera ku 20,000, bakazafasha gukurikirana agahenge, gufasha mu mutekano no gutanga ubufasha mu guhugura abapolisi b’Abanya-Palestine.
Uganda na Burundi bisanzwe bifite ubunararibonye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, cyane cyane muri Somalia.
Source: Associated Press (AP)