Leta Zunze Ubumwe za Amerika irateganya gukuraho visa z’ubucuruzi n’ubukerarugendo z’abantu bagera ku 200,000, nyuma y’uko bamwe muri bo basabye cyangwa bari gusaba ubuhungiro muri icyo gihugu.

 

Ni gahunda yaba ari yo nini kurusha izindi zose zo gukuraho visa icyarimwe mu mateka ya Amerika, nk’uko Associated Press (AP) ibitangaza.

 

Abazibasirwa ni abafite visa zo mu bwoko bwa B1 na B2 zatanzwe hagati ya 2016 na 2026, bakaba barinjiye muri Amerika nk’abashyitsi ariko nyuma bagasaba ubuhungiro kugira ngo bagume muri icyo gihugu.

 

Icyakora, gukurwaho kwa visa ntibivuze ko abo bantu bahita birukanwa muri Amerika. Gahunda iracyategurwa kandi ishobora no guhura n’ibibazo mu nkiko.

 

Source: Associated Press (AP)

[mc4wp_form]