Umugabo w’imyaka 37 wo mu Karere ka Kayonza, yagiye mu bwiherero bwa metero icumi gukuramo telefone ya Itel A 60, yari yaguyemo kugira ngo ahabwe amafaranga, agezemo apfiramo.

 

 

Ibi byabaye kuwa Gatandatu tariki ya 10 Ukwakira 2026 bibera mu Mudugudu wa Mburabuturo mu Kagari ka Mburabuturo mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza.

 

Abaturage bavuga ko iyo telefone nyirayo yatanze amafaranga kugira ngo hagire uyimukuriramo bamwe baragerageza birabananira.

 

Ubwo yasaga n’aho agiye ni bwo uwo mugabo yemeye kujyamo akayikuramo agahembwa nyuma dore ko nta mafaranga bigeze bavugana.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, yavuze ko uwo mugabo yapfiriye mu bwiherero ubwo yajyaga gukuramo telefone, gaz yo mu bwiherero ikamurusha imbaraga agapfiramo.

 

Ati “Ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda twaraye tumukuyemo ndetse umuryango we uri gutegura uko wamushyigura. Ntabwo bari bamwemereye amafaranga runaka ahubwo we yagiye kuyikuramo avuga ko ari buce amafaranga nyuma. Abandi bari bagerageje birabananira we yiyemeza kuyikuramo akabaca amafaranga nyuma.’’

 

Gitifu Murekezi yasabye abaturage kubaha ubuzima bwabo bakirinda kwishyira mu bibazo kubera amafaranga cyangwa se indi ntego.

 

Yasabye kandi abaturage kubaka ubwiherero bwiza bujyanye n’ibipimo byashyizweho kugira ngo butabangamira ababukoresha.