Ku bantu bakundana ni byiza ko bagira amazina yihariye bahamagarana kuko yongera ibyiyumviro by’urukundo bikanatuma murushaho kwisanzuranaho. Ukuyemo amazina amenyerewe nka Honey, Sweetie, Baby n’andi menshi, hari andi mazina umukobwa yagakwiye kwita umusore akamunyura ndetse bikazamura urukundo rw’abo.

 

1.My Love: ‘Rukundo rwanjye” ni izina rimaze igihe kinini ariko ridakunda gukoreshwa cyane, ukunda kurikoresha igihe ugaragaza umuntu ukunda cyane.

 

2.My Hero: Ibi bisobanura ko umukunzi wawe umufata nk’intwari yawe, ndetse urimweita igihe ubona umukunzi wawe ntacyo atagukorera. Iri zina ryamufasha kumva ko uha agaciro ibikorwa byose agukorera.

 

3.My Sunshine: iri jambo ubusanzwe risobanura imirasire y’izuba. Niba ubona ntacyo wakora ngo kigende neza atari mu buzima bwawe iri zina niryo wagakwiye kumwita.

 

4.My Only One: igihe ubona umukunzi wawe ariwe wenyine ugushimisha mu buzima bwawe iri zina nawe uzumva ko ari umwihariko.

 

5.Mi Amour: Iri zina rikomoka mu rurimi rw’Igitariyani risobanura ‘mukunzi wanjye’

 

6.Charming: Iri zina uryita umukunzi wawe igihe ubona anyura umutima wawe ku rwego rukomeye kubera ko ubusanzwe iri zina risobanura umuntu cyangwa ikintu gitangaje.

 

7.Soulmate: ubusanzwe iri jambo risobanura ikintu cyangwa umuntu ukugera ku mutima. Niba wumva muhuje imitima yanyu itekanye kubwo kumenyana, wamwita iri zina kugira ngo umuhamirize ko yyakugeze ku nyota.

 

8.Romeo: Ubusanzwe iri ni izina rizwi cyane mu rukundo mu inkuru ya Rome na Juliet, niba wumva ufite umukunzi w’igikundiro ushobora kumwita iri zina nawe, yashimishwa cyane no kuba abona ko uzirika urwo agukunda.

 

9.Adorable: mu gihe wumva umukunzi wawe akunyuze kandi akunejeje bihagije nibwo ushobora gukoresha iri zina ukamwereka uburyo ubiha agaciro.

 

10.My Everything: umukunzi wawe wamwita izina nk’iri mu rwego rwo kumwereka ko ari buri kimwe cyose kuri wowe. Niba ubona ntacyo wakora ngo kigende neza mu buzima bwawe iri zina warimwita.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved