Inkuru ikomeje kugarukwaho cyane muri Kenya, ni uko ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 18 Mata 2024, abasirikare b’ingabo za Kenya (KDF) bagabye igitero kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye i Lodwar muri iki gihugu, bashaka gutorokesha bagenzi babo 4 batawe muri yombi bazira kwambura intwaro umupolisi kuri bariyeri iri hafi y’ishuri rikuru rya kaminuza ya Turkana ku wa Gatatu.

 

Inkuru itangira mu rukerera rwo ku wa Gatatu aho abasirikare ba Kenya bane bagiye kuvoma maze bagahura n’umupolisi wari uri ku burinzi. Uyu mupolisi yarabahagaritse nabo bihagararaho maze bamusaba gupfukama hasi.

 

Uyu mupolisi wari uri kuburinzi yanze gupfukama bituma umwe muri abo basirikare ahita amwaka imbunda yari afite, akimara kuyimwaka yarashe mu kirere inshuro nyinshi mu rwego rwo gukanga uwo mupolisi. Aba basirikare babwiye uyu mupolisi ko imbunda ye bamwatse agomba kuyisanga mu nkambi yabo iherereye Loturerei i Kanam Kemer Ward.

 

Mu kumva urusaku rw’amasasu, abandi bapolisi bihutiye kujya kureba ibibaye maze basanga mugenzi wabo yambuwe intwaro ye, ibintu bitabashimishije maze biza kurangira bataye muri yombi abo basirikare b’ingabo za Kenya (KDF).

 

Inkuru y’itabwa muri yombi ry’aba basirikare yaje kugera kuri bagenzi babo mu nkambi ya gisirikare maze bahita begura intwaro zabo z’akazi bagaba igitero kuri sitasiyo ya Polisi yari yafunze bagenzi babo aho bari bagamije kubatorokesha. Ndetse bivugwa ko abasirikare bagera ku Icumi bitwaje intwaro bagabye igitero bagamije kubohoza bagenzi babo gusa uwo mugambi warabapfubanye ntiwigeze usohozwa nk’uko bari babyifuje.

 

Bitewe n’aho iyo sitasiyo iherereye, iki gitero cyahuruje imbaga y’abaturage maze bituma inzego za gipolisi na gisirikare muri ako gace ziza gutabarira hafi aba bashinzwe umutekano batari bamarana.

 

Umuyobozi wa polisi mu gace ka Turkana, Samwel Boit, yahise yihutira kugera kuri iyi sitasiyo aho yazanye n’abayobozi bakuru b’ingabo mu rwego rwo gucyemura amakimbirane yavutse hagati y’abasore bayoboye. Kugeza ubu aba basirikare baracyafunze ndetse bitegayijwe ko bazagezwa imbere y’ubutabera bashinjwa ubujura n’urugomo.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved