Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gusakara amafoto y’umusirikare wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, ufite ipeti rya “Sergent” asomana n’umukobwa wamusanze ku mirongo y’urugamba bahanganyemo na M23 mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

 

Icyakora nubwo ari amafoto akomeje gukwirakwira uyu musirikare n’uyu mukobwa bishimanye, byarakaje benshi mu Banyekongo bavuga ko yatesheje agaciro impuzankano z’igisirikare cya Leta. Aho bamwe bari kuvuga ko biteye agahinda kuba Igihugu cyabo gihanganye n’umwanzi ariko abasirikare bakaba bibereye mu bikorwa by’ishimishamubiri.

 

Abaturage bavuga ko amafoto y’uwo musirikare ari ishusho y’ibikorwa bigayitse byamunze igisirikare cya RD Congo, bituma batarwanya umwanzi uko bikwiye. Gusa, hari n’abatambukije ubutumwa ko ayo mafoto yafashwe mu rwego rwo guca intege abandi basirikare no kugira ngo abaturage batere icyizere FARDC, ibyo bavuga ko byakozwe n’u Rwanda.

 

Ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko hari abakobwa biganjemo abakora uburaya mu mujyi wa Goma, bahitamo gusanga abasirikare ba FARDC na Wazalendo hafi y’urugamba kugira ngo basambane babahe ku mafaranga nubwo ntawe uhamya aya makuru.

 

Ibi ngo ni nako bikorwa hafi y’ibirindiro bya SADC n’Ingabo z’Abarundi zirwana ku ruhande rwa Leta mu Burasirazuba bwa Congo, aho abo bakobwa bashize ubwoba bajya gukorera amafaranga, bakishimana n’abo basirikare.

 

Nubwo aya mafoto ari gusakara hose kandi kugeza ubu imirwano ikaze iri guhuza M23 n’ingabo za Leta ya Kinshasa n’abo zifatanyije irakomeje muri Kivu ya Ruguru, aho ku wa 16 Mata yiriwe mu bice bya Vunamo, umwe mu misozi ihana imbibi na Sake mu gihe indi mirwano yiriwe i Kibirizi.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved