Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ubwo yari yitabiriye umuhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, yavuze ko intandaro y’ubukene bukabije bwugarije igihugu cy’u Burundi bikomoka ku bunebwe bw’abanyagihugu no ku bayobozi bamwe badakunda igihugu.

 

Perezida Ndayishimiye yabitangaje ubwo yari mu Ntara ya Kayanza, igihe cyo kugeza ijambo ku mbaga yari iteraniye aho, yavuze ko ubukene buri mu gihugu buva ku bunebwe bw’abenegihugu [Abarundi] ariko kandi ngo hakaba hari abayobozi bamwe usanga bakora akazi bya nyirarureshwa nyamara ariko badakunda igihugu batacyifuriza icyiza.

 

Ku rundi ruhande, uhagarariye abakozi mu Burundi, Celestin Nsavyimana, yabwiye Perezida w’u Burundi ko Leta itabongeje umushahara bigoye ko u Burundi bwava mu bukene.

 

Icyakora uyu muyobozi yemera ko hari abakoresha bagifite gahunda yo gukoresha ikimenyane mu kazi, bigatera umusaruro mucye mu kazi ariko kandi ngo sicyo kiri imbere mu gukurura ubukene ahubwo umushahara muto niwo nyirabayana.

 

Ni mu gihe umusi mukuru w’abakozi wizihizwa taliki ya 1 Gicurasi, ubusanzwe ufite inkomoko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho mu mwaka 1886, amashyirahamwe y’abakozi yakoraga imyigaragambyo asaba ko amasaha y’akazi yaba umunani. Icyakora iyo myigaragambyo yahitanye abantu benshi bitabye Imana ariko icyo baharaniraga barakibonye.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved